Abakozi bo mu rugo barasaba guhabwa ubwisungane mu kwivuza

Bamwe mu bakozi bo mu ngo bo mu karere ka Muhanga baratangaza ko bifuza ko bagira uburenganzira bwo kujya bashakirwa n’abakoresha babo ubwisungane bwo kwivuza.

Aba bakozi bavuga ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa n’abakoresha babo ari buke bityo bakaba bifuza ko ubwo kujya bashakirwa ubwisungane mu kwivuza bajya babuhabwa batarinze kuruhanya n’ababakoresha.

Umukozi w’umukobwa witwa Akimana Zowe avuga ko kugeza magingo aya nta na rimwe umukoresha we aramugurira ubwisungane mu kwivuza kandi aba yumva byagakwiye kuba inshingano zabo.

Akimana ati: “yego ntitwasaba ibirenze ariko nka mutuelle bagakwiye kuyitwishyurira kuko n’abandi bakozi batari ababoyi bashakirwa n’abakoresha babo mutuelle kandi bo baba banafite ubushobozi bwo kuyishakira”.

Umundi witwa Muhawenimana avuga ko abakoresha bakwiye kubashakira ubwisungane mu kwivuza kuko kugirango babubone basigaye basaba amafaranga menshi yabagora kuyabona.

Agira ati: “reba nk’ubu kugirango ubone mutuelle bisaba gutanga amafaranga 3000 kandi ugasanga wowe baguhemba nka 6000 ku kwezi, ukibaza aho uzakura ibyo bitatu tugahitamo kutayishaka”.

Aba bakozi bavuga ko mu gihe barwaye kandi nta bwisungane bafite bahitamo kutivuza kuko nta kundi bagira. Cyakora bamwe bavuga ko iyo barembye abakoresha babo babagurira imiti mu mafarumasi.

Bamwe mu bakoresha batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko bigoye gushakira abakozi babo ubwisungane mu kwivuza kuko akenshi aba bakozi badakunze gukora ahantu igihe kirekire bityo ngo ntibaba bazi igihe bazamara aho ngo babe babashakira ibya ngombwa byose bibakwiye.

Umwe muri abo ati: “none washakira umukozi mutuelle kandi isaha n’isaha uzi ko agucika?”

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana, avuga ko ikibazo cyo kudashakirwa ubwisungane mu kwivuza ku bakozi bo mu rugo gikomereye akarere kuko ngo hari abakoresha benshi batarumva ko ari inshingano zabo.

Yongeraho ko badahangayikishijwe gusa n’abakozi bo mu ngo bakorera mu karere kabo ahubwo ngo n’abakomoka muri aka karere bakorera ahandi.

Mukagatana avuga ko iyo aba bakozi bakorera ahandi cyane cyane mu mujyi wa Kigali barwaye abakoresha babo bahitamo kubohereza iwabo ngo babavuze, iyo bageze iwabo ngo biba ikibazo kuko nta bwisungane mu kwivuza baba bafite.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka