Abakozi bo mu rugo bakanguriwe kwizigamira kugira ngo babashe gutera imbere

Abakozi bo mu ngo bari bamaze imyaka ibiri bahugurwa ku bintu bitandukanye bikenerwa mu buzima, bemeza ko kwizigama ari inzira izabafasha kwiteza imbere.

Abahuguwe bari kumwe n'ababahuguye mu ifoto y'urwibutso
Abahuguwe bari kumwe n’ababahuguye mu ifoto y’urwibutso

Babitangarije Kigali Today mu muhango wo gusoza aya mahugurwa bahabwaga n’umuryango wita ku Iterambere n’imibereho myiza (ADBEF) wabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2017, akaba yaritabiriwe n’abagera kuri 210 bakorera muri Nyarugenge.

Mu byo bahuguwemo harimo gukumira ihohoterwa, ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu, kwizigama, kwihangira imirimo n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umwe mu barangije aya mahugurwa, Niyirora Monique, avuga ko mbere nta gaciro yahaga ibyo kuzigama.

Yagize ati “Kuva namenya akamaro ko kuzigama nahise njya gufunguza konti muri banki, ndakomeza ndizigamira none ubu ngeze ku bihumbi 200.

Nakomeje gufasha umubyeyi wanjye mu kurera barumuna banjye kandi ntakora kuri ya yandi nibikiye kuko mpembwa buri kwezi bituma nanigurira ingurube”.

Yongeraho ko agitangira akazi ko mu rugo yahembwaga ibihumbi icumi none ubu ngo ahembwa ibihumbi 20 kuko ubumenyi bwe bwazamutse.

Mugenzi we Vedaste Nikubwayo na we ati “Mbere numvaga ko amafaranga ari ayo kwiryoshyamo n’inshuti zanjye, none namenye kuzigama ku buryo ubu niguriye ihene eshatu nkaba mfite ibihumbi ijana kuri konti”.

Nikubwayo ahamya ko mbere yari azi ko Banki ari iy’abakire bafite amafaranga menshi none ngo yamenye ko na duke yatuzigama tukazagwira.

Lyhotely Ndagijimana, umuyobozi wa ADBEF, avuga ko kwita kuri uru rubyiruko ari ingenzi kuko akenshi bava iwabo bakiri bato.

Ati “Tubaha inyigisho zinyuranye zirimo kwita ku buzima bw’imyororokere kuko akenshi bagera mu bugimbi baravuye iwabo kandi batarabashije kwiga.Tunabigisha kwizigamira kuko benshi babonaga amafaranga bakayakoresha nabi”.

lyhotely Ndagijimana uyobora umuryango adbef mu rwanda
lyhotely Ndagijimana uyobora umuryango adbef mu rwanda

Umukozi w’Umurenge wa Kimisagara ushinzwe imibereho myiza, Odette Mukandahigwa, avuga ko imirimo abakozi bo mu rugo bakora bakagombye kuyubahirwa.

Ati “Hari abafata akazi ko mu rugo nk’agasuzuguritse ariko si byo. Umuntu usigira urugo ukajya mu kazi kawe ni umuntu w’agaciro ari yo mpamvu aya mahugurwa abazamurira imyumvire ari ingenzi”.

Yongeraho ko icyifuzo ari uko aya mahugurwa yagera kuri benshi kuko atuma imibereho y’uru rubyiruko ihinduka igana aheza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mubyukuri abakoze bo mungo bakwiriye amahugurwapeeee
kuko usanga ari abantu bakenewe mumuryango wacu nyamara usanga nta gaciro abantu babaha mugihe bagakwiriye kuba bafite uburere buhagije kugirango babashe gufasha ababyeyi kurera abana Nyarwanda .... CONGZ KURI ADBEF mbifurije kwaguka mukagera hose mugihugu.
IMANA IBIBAFASHEMO.

alias ngt yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka