Abagize CNF yo mu karere ka Gisagara biyemeje kugira uruhare mu AgDF

Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Gisagara yakusanyije amafaranga ibihumbi 118 yo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund (AgDF); nk’uko bitangazwa na Clémence Gasengayire ukuriye CNF mu karere ka Gisagara.

Abari mu nama yabahuje tariki 14/09/2012 bemeranyijwe ko bazakora ubuvugizi ku buryo buri kagari muri 59 tubarirwa mu karere ka Gisagara kazegeranya byibura amafaranga ibihumbi 25, ku buryo mu Kwezi k’Ukuboza aya mafaranga bazaba bamaze kuyabona.

Aba bategarugori biyemeje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2012-2013, bazashishikariza bagenzi babo kurushaho gukorera hamwe bagamije kwiteza imbere.

Nubwo ngo hari igihe batagira amakoperative bihariye ubwabo nk’abagore, ngo bazashishikarizwa no kuba benshi mu yo bahuriramo n’abagabo.

Bazanakangurira abagore bose kugira konti mu Mirenge SACCO, gutinyuka kwaka inguzanyo no kwishyura neza. Ibi ngo bizaherekezwa no guhugura abagore 20 muri buri Murenge mu bijyanye no gucunga umutungo w’imyuga iciriritse abenshi bakunze kugaragaramo.

Hazabaho no gukora ubukangurambaga mu bijyanye n’ubuzima ari byo kuboneza urubyaro, kwitabira ubwishingizi mu kwivuza bwa Mituweri no kugira isuku. Ibi ngo bizakorwa mu byumweru bibiri bibanziriza tariki 15 Ukwakira, ari wo munsi w’umugore wo mu cyaro.

Abagize CNF y’Akarere ka Gisagara baniyemeje kuzamenya ingo zifitanye amakimbirane mu Karere kabo zose, bakaziganiriza hagamijwe kuzifasha kwisubiraho. Kugira ngo babigereho, bazagenda bifashisha ingo zar zikimbiranye none zikaba zimeze neza.

CNF yo mu Karere ka Gisagara kandi, kubera ko mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka yaremeye abacitse ku icumu bakennye ibagabira ihene 20, barateganya ko umwaka utaha hari izizaba zaramaze kubyara, ku buryo bazaziheraho bakagabira n’abandi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka