Abafite amazu i Nyagatare barasabwa kwishyura umusoro ku nyungu y’ubukode vuba

Mu nama yabaye tariki 29/12/2011, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasabye abaturage bafite amazu akodeshwa mu mujyi wa Nyagatare kwishyura imisoro ku nyungu y’ubukode bitarenze tariki 02/01/2012 bitaba ibyo amazu yabo agafungwa cyangwa agatezwa cyamunara.

Abaturage bemera gusora ariko ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku buryo bikorwamo n’amafaranga bishyurwa kuko hari aho ubuyobozi bufata nk’igice cy’umujyi abaturage bo bakahafata nk’icyaro bitewe n’imirimo ihakorerwa.

Urugero ni nko ku gasozi bita Ruramira aho ubuyobozi bw’Akagali ka Nyagatare bwatumikiraga abaturage bahatuye bibaza niba bagomba gusora kimwe n’abafite amazu mu mujyi wa Nyagatare.

Kayumba Eugene, Umugenzuzi w’imisoro mu Karere ka Nyagatare, yasubije avuga ko na we yemeranywa n’abaturage ko Ruramira isa n’icyaro ariko ko atarenga ku mabwiriza kuko Akagali ka Nyagatare kose gafatwa nk’umujyi.

Abaturage basabye ubuyobozi kureba uko bajya bakora badahutaje uburenganzira bwa bamwe mu baturage. Urugero ni uburyo iyo igihe cyo kwishyuza imisoro kigeze usanga abashinzwe iby’imisoro bitura ku bacuruzi batabateguje bagafunga amazu bakoreramo kandi baba barubahirije ibyo basabwa byose.

Umwe mu basoreshwa bo mu karere ka Nyagatare yagize ati “ Ko tuba twishyuye imisoro yose dusabwa harimo n’ipatanti mwajya kwaka imisoro ku nyungu aho kuyibaza ba nyir’amazu mukaba ari twe muza mugafungira aho kureba ba nyir’amazu ibicuruzwa byacu bikangirika mwumva nta karengane karimo?”

Uretse umusoro ku nyungu y’ubukode indi misoro abaturage basabwa gutanga vuba bishoboka ni imisoro y’ipatanti y’ibabanza n’amapatanti y’ubucuruzi. Ku bishyura umusoro w’ipatanti basabwe kutarenza ukwezi kwa Werurwe 2012.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka