Abafatanyabikorwa b’umujyi wa Kigali barifuza ibiganiro mbere yo gufata ibyemezo ku miturire

Abakorera ibikorwa mu mujyi wa Kigali (KCC), byaba ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga, barasaba ko hajya habaho ibiganiro no gusobanurirana mbere yo gufata ibyemezo, mu rwgo rwo kwirinda kugonganisha inzego kuko abaturage aribo babihomberamo.

Umukozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi (EWSA), Fidele Nteziyaremye, ni umwe mu bari bitabiriye ibiganiro byabaye tariki 03/02/2012, hagati y’umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo. Avuga ko kudakorana byagiye byangiza byinshi mu bikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi.

Yagize ati: “Hari nk’aho twashyiraga amatiyo ariko ugasanga nyuma hanyujijwe umuhanda ya matiyo barayaciye, ndetse hari n’ahandi bagiye baca za Fibre optique kuko bazinyujije mu bibanza bigomba guturwamo.”

Nteziyaremye yongeraho mu gihe ibiganiro nk’ibi byaba bikomeje kubaho, haba hari icyizere ko imikoranire hagati y’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo yaba myiza kurushaho.

Ushinzwe imiturire y’umujyi mu Mujyi wa Kigali, Liliane Uwanziga Mupende, yemera ko mu bihe byashize hagiye habaho amakosa yo gukora buri muntu ku giti cye, ari nabyo bagiye biteza ibibazo bikomeye, ariko akongeraho ko ariyo mpamvu ibiganiro nk’ibyo byatumijwe.

Yagize ati “Ikibazo cyabaye mbere ni uko buri wese yakoraga igishushanyo ukwe. Icyo tugiye gukora, tuzajya duhura nabo turebe ibikorwa bafite. Tuganire ku bigiye kubakwa kugira ngo nyuma y’igihe hatabaho kongera gusenya.”

Kuri ubu Umujyi wa Kigali wamaze gushyira mu ikipe yawo ishinzwe iby’igishushanyo mbonera cy’Umujyi, abakozi babiri ba EWSA na REMA bazaba bashinzwe kugenzura niba ibitegurwa biri mu mirongo y’ibigo bahagarariye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka