50% by’imisoro muri Afurika biburira muri ruswa

Raporo yakozwe na komisiyo y’umuryango w’Abibumbye yita ku bukungu muri Afurika (UNECA) igaragaza ko 50% by’imisoro ibihugu by’Afurika byakagombye kwinjiza igendera muri ruswa.

Banki nyafurika itsura amajyambere (African Development Bank) yagaragaje ko miliyari 30 z’amadolari y’Amerika zitangwa nk’inkunga zirigiswa. Umuryango Global Financial Integrity wo wagaragaje ko akayabo ka miliyari z’amadolari zirenga 854 zari zatanzwe nk’inkunga kuva 1970-2008 zaburiwe irengero.

Iyi mibare yagaragajwe mu nama y’impuguke ku kurwanya ruswa iteraniye mu Rwanda kuva tariki 20-24/02/2012. Iyi nama igamije kwiga ingamba zakumira ruswa mu bihugu by’Afurika kuko ibangamira ubukungu n’imiyoborere myiza bigatuma ibihugu by’Afurika bikomeza gusigara inyuma mu majyambere.

Urutonde rwakozwe na Transparency International mu mwaka wa 2011 rugaragaraza ko ari ibihugu by’Afurika bike bihangana na ruswa. Ibyo bihugu ni Botswana, Cape Verde, Mauritius n’u Rwanda.

Uwo muryango wagaragaje ko ruswa ikiri ikibazo gikomeye ku isi kuko bibiri bya gatatu by’ibihugu ku isi biza munsi y’amanota atanu bivuze ko ruswa ikiri hejuru. U Rwanda rwo ruza hejuru y’uwo murongo kuko rwabonye amanota 5. Uretse Mauritius ifite 5.1 mu karere nta kindi gihugu kiruza imbere.

Raporo yakozwe na Transparency International igaragaza ko byinshi mu bihugu ku isi bigitsikamiwe na ruswa aho abaturage bagera kuri miliyali 5.6 bakiyobowe n’ubutegetsi burangwa na ruswa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka