23% by’Ingengo y’Imali ya 2012/13 bizakoreshwa mu bikorwa remezo

Amafaranga yagenewe ibikorwa remezo mu ngengo y’imali y’umwaka wa 2012/2013 yariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize. Uyu mwaka ibikorwaremezo byagenewe 23/% by’ingengo y’imali y’umwaka wose mu gihe umwaka wabanje yari 21%.

Umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka 2012/2013 Guverinoma igeza ku nteko ishinga amategeko kuri uyu wa kane tariki 14/06/2012 izibanda cyane ku guteza imbere imishinga y’ibikorwaremezo nk’ishingiro ry’iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene.

Harateganywa kubaka no gusana imihanda ku bureburebure bwa kilometero 460, kongera ingufu z’amashanyarazi zigera kuri megawatts 30 ku rwego rw’igihugu, ndetse no kongera amafaranga agenerwa imishinga y’iterambere mu nzego z’ibanze akagera kuri miliyari 79 ugereranyije
na miliyari 25 yari yagenewe iyi mishinga mu mwaka ushize.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi avuga ko kugira ngo u Rwanda rushobore kureshya ishoramari ridufasha guhanga imirimo ku baturage ari ngombwa gukuraho imbogamizi ku ishoramari zigaragara mu bikorwaremezo.

Yagize ati “Ibikorwaremezo ni umusingi w’ubukungu. Turifuza ko abaturage b’igihugu cyacu bagira umuriro w’amashanyarazi, imihanda myiza, amazi meza ndetse n’umuyoboro w’itumanaho mu ikoranabuhanga riduhuza n’abandi”.

Ibi bizafasha Abanyarwanda gukomeza kubakira kubyo bagezeho. Abanyarwanda bagera kuri miliyoni imwe bavuye munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka itanu ishize.

Ingengo y’imali y’uyu mwaka igaragaza umurongo wa Guverinoma wo kudakomeza kubeshwaho n’inkunga z’amahanga. 46% by’iyi ngengo y’imari ni inkunga z’amahanga, bivuze ko zirushaho kugabanuka ugereranyije n’igipimo cya 85% zariho mu mwaka wa 2000.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi article ntiyuzuye.... nonese ko muduha amajanisha turamenya iri ../100 ringana gute? Mujye mugerageza kuba ba professionals. Ariko bibaho da, ntako muba mutagize.
Ubonye ririya janisha rya 23% wagirango ni sawa kandi mu by’ukuri ingengo y’Imari 2012/2013 ingana na miliyari 1,385.3 ikaba yariyongerayeho 16% ugereranyije n’umwaka ushize(1,194.2). Njye ndabona ahubwo ariya 23% ari make kubera hiyongereyeho 2%(21%-23%) mugihe mu ngengo y’imari yose ari 16%!!

ukurikuraryana yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka