20% by’Abanyarwanda batuye mu mijyi

Abanyarwanda 20% gusa nibo batuye mu mijyi mu gihe u Rwanda ruteganya ko muri 2020 bazaba bageze kuri 30%.

Igikomeje kuba imbogamizi ni ukugeza ibikorwa remezo muri iyo mijyi no gutunganya imyubakire aho benshi mu Banyarwanda bagituye mu kajagari; nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na minisiteri y’imari n’igena migambi bubyerekana.

Igikorwa cyo gutura mu midugudu n’imijyi kandi cyagiye kibangamirwa n’imisozi idashobotse no kuba hamwe hashobora kurengerwa n’amazi bitewe n’imiterere yaho.

Mu mushyikirano ubera i Gako mu karere ka Bugesera, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yavuze ko ikibazo cy’ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’imihanda bikomeje kubangamira ishoramari.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, ubu ahari inganda hari gushyirwa ibikorwa remezo. Urugero ni uruganda rutunganya ifu y’imyumbati mu karere ka Ruhango ahitwa Kinazi aho Minisitere y’ibikorwa remezo yahawe amezi 6 ngo ibe yarangije kubishyira mu bikorwa; nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’intebe, Pierre Damien Habumuremyi.

Gukwirakwiza ibikorwa remezo nk’amashanyarazi biri mu bizafasha abaturage kwihangira imirimo no kongera iterambere. Byagaragaye ko ahenshi iyo abaturage babonye amashanyarazi batinda mu mirimo aho kumara igihe kinini baryamye bikavamo no kubyara.

Ikindi kimaze kugaragara ni uko abaturage bafite amashanyarazi bahindura imyumvire ndetse bagaharanira gutura heza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka