Yinjiye mu rutare akuramo ubutunzi bwinshi

Nkinzurwimo Andre utuye mu murenge wa Rukomo wo mu Karere ka Gicumbi yemeza ko kwasa urutare byaje kumuviramo ubutunzi bwinshi akivana mubukene bwari bwaramwibasiye hamwe n’umuryango we.

Kuri uyu wa 05/04/2012 ubwo yari ahagaze hafi y’amabuye yakuye muri urwo rutare yatangaje ko yabonye urutare ruri haruguru y’umuhanda wa kaburimbo maze arwinjiramo atangira gukuramo amabuye ayarunda hanze ngo ajye kuyubakisha inzu ye.

Arimo arunda ayo mabuye hahise hanyura imodoka irahagarara abanza kugira ubwoba, havamo umugabo aramubaza ngo arakora ibiki maze amubwira ko arimo kurunda amabuye, akimubwira gutyo umugabo yamubajije uko ayagurisha hanyuma nawe amubwira igiciro.

Avuga ko uwo mugabo atagarutse kuyamugurira ariko yahise akuramo igitekerezo cyo gutangira kujya agurisha ayo mabuye. Nkinzurwimo yaje kujya akomeza kuyarunda ku muhanda abantu bari kubaka bakaza kuyagura. Ubu amabuye yuzuye imodoka y’ikamyo ayigurisha ibihumbi 70.

Nkinzurwimo ntiyakomeje gutora ayo mabuye yabonye muri urwo Rutare gusa ahubwo yahise yadukira n’andi mabuye manini atangira kuyasa ubu ageze kurwego rushimishije kuko amaze kugira amafaranga agera muri miliyoni imwe kuri konti ye ndetse akaba abasha no kwikemurira ibibazo agafasha n’umuryango we byose abikuye mu mabuye.

Nkinzurwimo yabonye abamwigana ariko nta kibazo bagirana
Nkinzurwimo yabonye abamwigana ariko nta kibazo bagirana

Ntabwo ayo mahirwe yagize yamugiriye akamaro wenyine kuko abaturanyi baje kubona ko akijijwe no kugenda yasa urutare agezeho rwose ndetse n’andi mabuye nabo batangira kumwigana babikora.

Aho ku muhanda arunda ayo mabuye uhasanga na bagenzi be bakiri bato nabo bagenda barunda ayo mabuye bavanye mu Rutare cyangwa ku yandi mabuye manini bagiye basa.

Ndatimana Charles we avuga ko kwasa ayo mabuye yabikoze yigana uyu mugabo ubu akaba amaze kugera ku rwego rwo kubasha kwiyubakira.

Usanga hagati yabo ntarwikekwe bafitanye ko bakwibana ayo mabuye kugira ngo umwe agire ikirundo kinini, kuko nabo ubwabo bayasiga ku nzira kandi nta muntu uyarinze uhari. Igitangaje ni uko nta muntu ujya abiba amabuye yabo kandi aba arunze ku nzira nyabagendwa.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka