“Ubukungu bw’isi burimo gusubira ku murongo” – umuyobozi wa FMI

Umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imali (FMI), Christistine Lagarde, aratangaza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko ubukungu bw’isi bugenda busubira ku murongo nubwo hakiri utubazo.

Ubwo yari i Pékin mu Bushinwa tariki 18/03/2012, Umuyobozi wa FMI yavuze ko imyaka ndetse n’amezi bishize byabaye imyaka igoye mu bice bitandukanye bigize isi ariko ngo hari ikizere ko ibintu bizamera neza.

Yagize ati “Ubu turabona ibimenyetso bigaragaza ko ubukungu butagihungabana ahubwo butengamaye. Ibimenyetso bigaragaza ko politiki yo kuzamura ubukungu itanga umusaruro. Amasoko yifashe neza kandi biragaragara ko ubukungu bugenda burushaho guhagarara neza.”

Lagarde yashimye uburyo ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu kitwaye, gifatanyije n’ibihugu by’i Burayi, mu kibazo cyo kuzahura ubukungu bw’igihugu cy’Ubugiriki. Yagize ati “Kubera uburyo twasenyeye umugozi umwe, ubukungu bw’isi ntibukiri aharindimuka kandi dufite impamvu zo gukomeza kugira icyizere.”

Lagarde ariko yanavuze ko hakiri ibibazo bikomeye bagomba guhangana na byo mu kurushaho kuzahura ubukungu bw’isi. Hari aho usanga uburyo bwo gucunga imali bukijegajega, umwenda ukiri munini wagiye ugurizwwa ibihugu bikize n’ibigo bikomeye ndetse n’uburyo ibiciro bya peteroli birushaho kuzamuka.

Muri urwo ruzinduko, Christine Lagarde, yasabye u Bushinwa gukomeza kwita ku izamuka ry’ubukungu bwabwo bashora imali mu bikenewe n’imbere mu gihugu kugira ngo burusheho gusangiza abaturage babwo imbuto z’umuvuduko udasanzwe w’ubukungu bwabo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka