U Rwanda rwahawe miliyoni eshanu z’amadolari yo guteza imbere ubukerarugendo n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto

Banki y’isi yahaye ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye no guteza imbere umusaruro w’imboga n’imbuto hamwe n’ubukerarugendo miliyoni eshanu z’amadolari y’Amerika, mu rwego rwo kongera amadevise n’umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

Iyo nkunga izagera kuri 40% by’abahinzi b’imboga n’imbuto ndetse n’abandi bari mu nzego zifite aho zihuriye n’ubukerarugendo mu mishinga yo kubakura mu bukene izamara imyaka itatu; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, mu muhango wo gutangiza iyo mishinga kuri uyu wa mbere tariki 11/06/2012.

Amakoperative y’abahinzi barimo abahinga inanasi amagana n’amagana bagiye guhabwa kuri iyi nkunga kugira ngo bongere umusaruro ndetse banabashe kuwutunganya, harimo kuwumisha kugira ngo ntiwangirike; nk’uko byasobanuwe na Minisitiri kanimba. Yagize ati: “Dufite isoko rinini cyane ry’imbuto n’imboga muri Amerika, i Burayi na Aziya.”

Ku kijyanye n’ubukerarugendo, igihande kimwe cy’iyi nkunga kizafasha kubaka ubukerarugendo bushingiye ku muco, no gutunganya ahantu nyaburanga hashya nko ku ngengero z’ikiyaga cya Kivu, no ku bindi biyaga biri i Burasirazuba bw’u Rwanda.

Rica Rwigamba uyoboye ishami rishinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yatangaje ko mu Rwanda ubukerarugendo butari bwateye imbere cyane, kuko ngo bwari bushingiye ahanini ku basura ingagi gusa.

Hari n’igice kindi kizava kuri iyi nkunga, kizafasha mu kubaka ubushobozi n’imikoranire by’abakozi b’ibigo bizayigenerwa.

Minisitiri Kanimba yavuze ko intego y’uyu mwaka utaha w’ingengo y’imari ari ukurenza 15% ku musaruro wabonetse muri uyu mwaka urimo kurangira, ugera kuri miriyoni 740 z’amadolari ya Amerika.

Umuyobozi w’ishami rya Banki y’isi mu Rwanda, Omowumri Ladipo, arasaba ko habaho ikoreshwa ry’iyo nkunga mu kuzamura imibereho y’abakene, bagafashwa kubona imirimo bakora. Ibi Minisitiri Kanimba akabisubiza avuga ko hari abaturage atavuze umubare bazabona imirimo mishya.

Ibigo bizagenerwa iyo nkunga ya miliyoni eshanu ni Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’abakozi ba Leta n’Umurimo, RDB, ikigo NAEB gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze, ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi (PSCBS) ndetse na Ministeri y’Ubuhinzi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye iyo nkunga

EMMY yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka