“U Rwanda rukeneye gahunda nshya kugira ngo ubukungu buzamuke vuba” - Paul Collier

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku bukungu bw’Africa muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza (CSAE) avuga ko u Rwanda rukeneye gahunda nshya kugira ngo ruzabashe kugera ku nshingano rwihaye yo kuva mu cyiciro cy’ibihugu bikennye, rukajya mu cy’ibihugu bifite ubushobozi buciriritse (middle – income levels).

Uyobora iki kigo, Paul Collier, avuga ko kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye hakenewe impinduka mu ngamba zo kuzamura ubukungu.

Umuyobozi wa CSAE yatangarije ikinyamakuru The Los Angeles Times ati ““Gahunda bari bafite zari ziteye ku buryo baharanira gukora neza ibyo basanzwe bakora. Ariko kugirango bagere kuri iriya ntego, bagomba gutangirana n’indi mikorere mishya, bakorana n’abashoramari mu bice bitandukanye”.

Paul Collier avuga ko u Rwanda rwabashije kugabanya ubukene kubera ko rwakoze neza ibyo rusanzwe rukora ariko kugirango ubukungu bukomeze kuzamuka kurushaho hakenewe gukorwa ibintu bishya ndetse hakabaho n’ibikorwa by’ubukungu bitandukanye cyane cyane mu gushora imari n’ibikorwa remezo.

Paul Collier kandi yavuze ko ibyatangajwe ko u Rwanda rwagabanyije ubukene ku kigero cya 12% ari ukuri kuko yizera umushakashatsi wabukoze, kandi bikaba binagaragarira buri wese.

Uyu muyobozi yatanze urugero kuri gahunda ya girinka n’imihigo ndetse n’ umuyobozi w’igihugu yinjije guharanira kubona umurimo ufatika, aho guhera mu mpapuro gusa mu bayobozi ku nzego zose.

Umuyobozi wa CSAE avuga ko kuba igiciro cy’icyayi ku isoko mpuzamahanga cyarazamutse nabyo byafashije u Rwanda nubwo kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda utabushingira ku kuzamuka k’ubukungu bw’isi muri rusange kuko kuva muri 2005 bwari [ubukungu bw’isi] bwifashe nabi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka