Rutsiro: 80% by’abatuye umurenge wa Gihango bazaba bafite amazi meza umwaka utaha

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro, Niyodusenga Jules, aratangaza ko ingo zirenga 4000 zingana na 80% by’abatuye uwo murenge zizaba zifite amazi meza mu mpera z’umwaka w’imihigo wa 2012-2013.

Niyodusenga yemeza ko ibyo bizagerwaho ashingiye ku bufatanye abona buri hagati y’umurenge, akarere ndetse n’abaterankunga mu gukwirakwiza amazi meza mu baturage.

Gahunda yo gukwirakwiza amazi meza mu baturage b’umurenge wa Gihango irakorwa hubakwa imiyoboro mishya ndetse habungabungwa n’ihasanzwe.

Umwe mu miyoboro y’amazi wizeweho gukemura ikibazo cy’abaturage benshi ni umuyoboro wubatswe ku bufatanye na World Vision mu kagari ka Ruhingo, ukanyura no mu kagari ka Bugina.

Uyu muyoboro ufite uburebure bwa kilometero eshanu ukaba waramaze gutahwa ku mugaragaro ndetse amazi akaba yaratangiye kugera mu ngo z’abaturage bakoreshaga amazi y’i Kivu.

Umushinga World Vision wubatse umuyoboro w'amazi ureshya na kilometero eshanu.
Umushinga World Vision wubatse umuyoboro w’amazi ureshya na kilometero eshanu.

Ubuyobozi bw’umurenge bwari bwifuje ko uwo muyoboro wagira kilometero icyenda, ariko abaterankunga bubatse izo eshanu bakurikije imihigo bari bihaye muri uyu mwaka wa 2012.

Ubuyobozi bw’umurenge ngo bufite icyizere ko mu mwaka wa 2013 abo baterankunga bazakomeza kubaka uwo muyoboro ukagera kuri za kilometero icyenda ubuyobozi bw’umurenge bwari bwifuje.

Kilometero enye zizongerwaho na zo zizubakwa muri utwo tugari twa Ruhingo na Bugina cyane cyane mu gice cyo hasi iruhande rw’i Kivu, ari na ho hari ingo nyinshi cyane bigaragara ko zikeneye amazi meza kuko zikoresha amazi y’i Kivu.

Undi muyoboro ugiye gusanwa, kongererwa ingufu ndetse no gucungwa neza ni umuyoboro wa Congo Nil ufite uburebure bwa kilometero zikabakaba hafi icumi.

Wibanda cyane cyane mu kagari ka Congo Nil, ugafata n’igice gito cy’akagari ka Murambi, ariko ugasanga rimwe na rimwe igice cya Murambi kibura amazi bitewe n’uko mu isanteri ya Congo Nil bakoresha menshi bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage.

Hari undi muyoboro uherutse kubakwa na sosiyete y’Abashinwa uturuka mu murenge wa Gihango ukajyana amazi mu murenge wa Mushubati.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango avuga ko hari icyizere cy’uko bavuganye n’abo ba rwiyemezamirimo bababwira ko igihe bazaba barangije kumurika uwo muyoboro, abaturage b’umurenge wa Gihango na bo bashobora kuzawugiraho uburenganzira noneho hakabaho gukwirakwiza amazi meza mu midugudu uwo muyoboro unyuraho.

Bafite icyizere ko mu mpera z'umwaka w'imihigo abaturage 4000 bazaba bafite amazi meza.
Bafite icyizere ko mu mpera z’umwaka w’imihigo abaturage 4000 bazaba bafite amazi meza.

Hari undi muyoboro ugera kuri kilometero icumi unyura mu tugari dutatu ari two Teba, Mataba na Shyembe usa nk’aho wari utagikora bitewe n’ibitembo bimwe na bimwe byagiye byangirika, bityo amazi ntagere neza aho yagombaga kugera. Na wo ngo hari icyizere cy’uko uyu mwaka uzavugururwa ku buryo ingo ziri hafi yawo zizabasha kuwubyaza umusaruro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules, avuga ko izo gahunda zose zigamije gukemura ikibazo cy’amazi yari asanzwe adahagije mu murenge ayobora.

Ati: “ibiri gukorwa biratanga icyizere ko wa mubare dushaka kongera w’abaturage bakoresha amazi meza uzagerwaho bitewe n’ubushake bw’abo turi gukorana ndetse n’ubushake bw’abaturage kuko bamaze kwiyemeza kubungabunga ibyo bikorwa remezo byabagejejweho”.

Umurenge wa Gihango ufite ingo zisaga 5700, izikoresha amazi meza zikaba zitaragera ku 2400 nk’uko ubuyobozi bw’umurenge bubitangaza.

Bihaye intego y’uko mu kwezi kwa gatandatu umwaka wa 2013 mu murenge hose hazaba haboneka ingo ziri hejuru ya 4000 zingana na 80% by’abaturage bashobora kuzaba bakoresha amazi meza.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka