Rulindo: Umudugudu wa Kinini umaze kuba icyitegererezo mu korora inkoko

Umudugudu wa Kinini umaze kuba icyitegererezo mu midugudu igize akarere ka Rulindo kubera uburyo abawutuye bitabiriye ubworozi bw’inkoko, bukabafasha muri gahunda zo kwiteza imbere.

Uyu mudugudu mushya kuko uri ahantu hahoze hari ishyamba ry’ibiti bya ‘Kinini’, nyuma yo kuvuka umaze kumenyekanaho ko abawutuye bose ari aborozi b’inkoko, ku buryo amajyi yaho yoherezwa mu bice byose by’ igihugu ndetse no hanze yacyo.

Buri munsi hava amajyi yuzuye Fuso ebyiri, amenshi akoherezwa mu mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi mijyi ikomeye haba mu gihugu cyangwa se mu bihugu duturanye, nk’uko bamwe mu bawutuye babyemeza.

Thephile Mushimiyimana Worora inkoko zigera ku 6.500 agira ati: “Buri gitondo haba hari amamodoka y’abacuruzi baje kurangura, ku buryo hari n’ubwo amagi aba make ugereranyije n’abayashaka”.

Prosper Mulindwa, umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinwe imari n’iterambere ry’ubukungu, avuga ko uwo mudugudu ugaragaramo ibindi bikorwa by’iterambere nyuma y’igihe gito uvutse.

Uretse kuba utuwe n’aborozi b’inkoko, uyu mudugudu ufite ishuri ry’ikitegererezo ry’abakobwa, ukagira n’ibyuzi bibiri byeguriwe abatishoboye kugira ngo bibashe kubafasha kwivana mu bukene.

Umudugudu wa Kinini wanahawe akazina k’Umudugudu w’Inkoko, uherereye mu Murenge wa Rusiga

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka