Ruhango: Abatuye mu gace ka Gitwe barishimira iterambere bamaze kugeraho

Ababyeyi b’i Gitwe mu karere ka Ruhango bishatsemo ibisubizo mu iterambere bubaka amashuri yisumbuye, ishuri rya kaminuza n’ibitaro bya Gitwe.

Ibi bikorwa bitandukanye byashyizweho n’ababyeyi b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bibumbiye mu ishyirahamwe APAG (Association des Parents Adventistes de Gitwe) mu w’1981, ubwo bishyiraga hamwe bagatangiza ishuri rya ESAPAG riza kubyara ishuri rya Kaminuza ISPG ndetse nyuma APAG iza gushinga ibitaro bya Gitwe.

Amashuri amaze kubakwa n'ababyeyi ba Gitwe.
Amashuri amaze kubakwa n’ababyeyi ba Gitwe.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibi bikorwa by’ababyeyi byabagiriye akamaro kanini cyane, kuko nta mwana wo muri kariya gace ubura ishuri ndetse akabasha kwiga muri kaminuza, basanga ishyirahamwe APAG ryarafashije cyane aka gace n’igihugu cyose muri rusange.

Ibitaro byubatswe n'abaturage ba Gitwe.
Ibitaro byubatswe n’abaturage ba Gitwe.

Abagize Ishyirahamwe APAG, bari mu ba mbere bashyizeho ishuri ryisumbuye ryigenga (ESAPAG) bwa mbere mu Rwanda mu w’1981. Bashinze kandi ishuri rikuru ryigenga ISPG mu 1993, n’ibitaro bya Gitwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka