Rubavu: hazubakwa amazu yo kuruhukiramo mbere y’uko 2012 irangira

Ambasade y’Ubuyapani ifatanyije n’ikigo mpuzamahanga cy’Abayapani mu by’ubutwererane (JICA) barateganya kubaka amazu abagenzi baruhukiramo ku muhanda azwi ku izina rya Michinoeki mu kiyapani. Imirimo yo kuzubaka uzatangara bitarenze impera z’uyu mwaka.

Mu rwego rwo kungurana ibitekerezo kuri iyi nzu, ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Kunio Hatanaka, yasuye uturere twa Musanze na Rubavu kuwa 24 na 25 Mutarama aganira n’abayobozi n’abafatanyabikorwa hagamijwe kurebera hamawe uko bifuza ko iyo nzu izaba imeze.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, yasobanuye ko bahisemo gukora uyu mushinga kuko mu Rwanda hari ikibazo cy’aho abagenzi baruhukira mu gihe benshi bakora ingendo ndende bananiwe bikanabaviramo impanuka iyo batwaye imodoka.

Yagize ati “mu ntara y’Amajyaruguru ahantu abagenzi bahagarara ni kwa Nyirangarama gusa kandi isuku yaho ntihagije. Ibi nibyo byerekana ko Michinoeki ikenewe. Mu Buyapani Michinoeki ni nyinshi kandi zigabanya impanuka zikanatuma abaturage babona akazi, n’itermabere ry’akarere ziherereyemo.”

Ambasaderi Hatanaka yakomeje asobanura ko izo nzu zizacungwa uko ubuyobozi buzabishaka ariko ko abaturage bagomba kuza imbere nk’abafatanyabikorwa kugirango bereke abashyitsi iby’iwabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rubavu, Kalisa Christopher, yishimiye uyu mushinga ahamya ko uzateza imbere Abanyarubavu kandi ko izanakemura ikibazo cy’impanuka mu karere ka Kanzenze aho bateganya kuyubaka.

Kalisa yahize ko iriya nzu bazayikorera umushinga ugaragara ku buryo bazanagaragaza impamvu igomba kubakwa muri Kanzenze kuko umuhanda waho ugana no mu gihugu cya Kongo.

Ambasaderi Hatanaka akaba yasabye abayobozi kwiga neza ku gishushanyo mbonera cy’uyu mushinga hanyuma Leta y’Ubuyapani ikazahitamo umushinga mwiza hagati y’uwa Musanze n’uwa Rubavu kugirango hatangire kubakwa.

Michinoeki izaba igizwe n’imisirane, aho kuganirira, aho gucururiza, ahahagarara imodoka n’ibindi. Biteganyijwe kandi ko nyuma y’Intara y’Amajyaruguru, inyubako nk’izi zizakomeza kubakwa mu zindi ntara.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka