Nyanza: Yemeza ko gutega amafuku bimurutira guhingira abandi

Nzabonimpa Zaburoni ukomoka mu karere ka Nyamagabe ubu utuye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza avuga ko gutega amafuku yangiza ibijumba n’amateke mu mirima y’abaturage batuye mu gace atuyemo bimutunze ndetse bimurutira guca incuro.

Nzabonimpa afite imirimo ibiri imuhesha amafaranga irimo guhinga imirima no kuyitegamo amafuku mu gihe icyo kiraka cyabonetse ari nacyo akunda cyane kuruta indi mirimo azi gukora nk’uko abyivugira.

Nk’uko akomeza abivuga gutega amafuku nibyo yumva bimushimishije bitewe n’inyunyu abikuramo ziruta izo akura mu guhingira abandi bamwita nyakabyizi.

 Nzabonimpa akazi ke agakora afite ubushake.
Nzabonimpa akazi ke agakora afite ubushake.

Agira ati: “Nk’iyo nagiye guhingira abandi usanga abampaye icyo kiraka barimo banshunaguza ngo hinga hano na hariya wahasibye cyangwa hasubiremo n’andi magambo menshi ariko gutega ifuku ni nk’ako kanya nkaba nkoreye amafaranga 500 bitagoranye”.

Ngo iyo imirimo y’amaboko ye yamuhiriye mu masaha atagera kuri 3 ashobora gufata amafuku atatu akaba akoreye amafaranga 1500.

Nzabonima asobanura ko gutega amafuku ari igikorwa kimwinjiriza amafaranga mu buryo bwihuse ngo kuko iyo amaze kuyikuzanira kandi warabimusabye nta kindi kiba gisigaye usibye guhabwa ayo yakoreye.

Umukozi w'akarere ka Nyanza yarimo yitegereza uko Nzabonimpa atega ifuku mu murima w'amateke.
Umukozi w’akarere ka Nyanza yarimo yitegereza uko Nzabonimpa atega ifuku mu murima w’amateke.

Mu gihe nta kiraka yabonye cyo gutega amafuku nibwo ayoboka akazi ko kujya gihingira abandi ariko ari nk’amaburakindi ngo biba bitamushishimishije nko kuba yajya gutega amafuku.

Mu masaha y’umugoroba iyo yicaye mu bandi anywera inzoga ku kabari yiguriye avuga ko hari ubwo bamwe mu nshuti ze baza kumuvumba mu gihe iyo bamunyuzeho akora akazi ke atega ifuku bamuha urwa menyo bakamuseka ngo ni imburamukoro.

Uyu mugabo avuga ko kimwe n’abandi banyamwuga bose nawe gutega amafuku yumva bitamuteye ipfunwe muri rubanda ngo kuko bimubeshejeho.

Aha Nzabonimpa yararangije gutega ifuku agitegereje icyo bitanga.
Aha Nzabonimpa yararangije gutega ifuku agitegereje icyo bitanga.

Ku bwe asanga akazi kose gatunze nyirako kaba kamufitiye akamaro ngo kabone n’ubwo abandi baba bakabona nk’agasuzuguritse ibyo ntibiba bigomba kumuca intege.

Nzabonima agira inama abantu bahisha ibyo bakora cyangwa bikabatera ikimwaro bakiyitirira ibyo badakora barimo cyane cyane urubyiruko kubicikaho bakanezezwa n’ibyo bafitiye ububasha bwo gukora.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umunyamakuru yavuze UMUTEGARUGORI wa mbere w umunyafurika.AMAHIRWE MASA KU MUYOBOZI WACU.

HABIMANA JMV yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

Uretse no gutega ifuku uko asa biratangaje!!Mu rwanda ntihakwiye umuntu usa kuriya!!!!!!

Jered yanditse ku itariki ya: 7-02-2013  →  Musubize

dore uwo mupirayambaye wagirango ni mayi mayi

lol yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka