Nyamasheke: Ubuyobozi bwa koperative y’inyangamugayo zo mu murenge wa Nyabitekeri burashinjwa gucunga nabi umutungo
Muri koperative y’inyangamugayo za Gacaca zo mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke haravugwa imicungire mibi y’umutungo aho abanyamuryango bashinja perezida wayo kwiharira umutungo wa koperative.
Umwe mu bagize iyi koperative witwa Mukamuhire Domina arashima uko inyangamugayo muri uyu murenge zakoze akazi kazo ndetse na Leta ikaba yarabibafashijemo, agasaba ko ikibazo cy’umuntu wihariye ishimwe bagenewe binyuze muri koperative cyakurikiranwa maze kigakemurwa.
Inyangamugayo zakusanyije amafaranga miliyoni 5 n’ibihumbi 960 zikanaguza andi miliyoni 1 n’ibihumbi 170 bakayashora mu bikorwa by’uburobyi.
Iyi koperative yabashije kwishyura iyi nguzanyo ndetse bari batangiye no kunguka, nyuma biza guhagarara biturutse ku mikorere mibi ya komite yabo; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptitse.
Ikipe y’akarere irimo umukozi ushinzwe iterambere ry’amakoperative ndetse n’umunyamategeko n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabitekeri bakurikiranye iki kibazo maze berekana ko hari hamaze kuboneka inyungu ingana na miliyoni 3 n’ibihumbi 600, wakuramo amafaranga yagiye akoreshwa hakabura agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 410.
Umuyobozi w’akarere yatangaje ko avugana na perezida w’iyi koperative witwa Albert ubu ubarizwa mu karere ka Rubavu yamwemereye ko afite amafaranga asaga gato ibihumbi 400 kandi ko umwungirije nawe afite andi ibihumbi 120.
Tariki 27/06/2012 Albert azaza ngo bakemure icyo kibazo kandi amafaranga miliyoni 7 n’ibihumbi 130 ari mu mutungo waguzwe uracyahari; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere. Iyi koperative irasabwa kwiga uburyo yasubukura imirimo iyo mitungo ikabyazwa umusaruro.
Abanyamuryango bakwiye kujya babanza kumenya ibibazo biri muri koperative bagaterana bakabaza abayobozi babo uko koperative ihagaze, byananirana bakitabaza inzego zibishinzwe; nk’uko bitangazwa na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin.
Ashimira inzego z’ubuyobozi kuba zarakoze ibishoboka byose ngo uyu mutungo ugaruzwe akaba asaba abanyamuryango gukora imibare bakazabasha kubyemeza perezida wabo akabishyura.
Yasabye abanyamuryango b’amakoperative kumva ko ari ayabo maze bagakurikirana imikorere yayo, bakagaragaza aho bitagenda neza hakiri kare kuko iyo bitinze bigorana kubikemura.
Guverineri kandi yasabye ubuyobozi bw’umurenge kujya bwegera abaturage bukabagira inama zitandukanye buri wese ajyanisha mu nshingano ze.
Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 604 bari inyangamugayo mu nkiko Gacaca.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|