Nyamasheke: 2012 ibasigiye umuhanda wa kaburimbo n’ibitaro bya Bushenge

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abaturage bako barishimira ko umwaka wa 2012 urangiye usize umuhanda wa kaburimbo ari nyabagendwa kandi muri aka karere hakaba haruzuye ibitaro bya Bushenge bizatuma ubuzima bw’abatuye aka karere bwitabwaho uko bikwiye.

Mu mwaka utangiye wa 2013, abatuye akarere ka Nyamasheke bafite intumbero yo gukomeza gushyira mu bikorwa ibyari bitararangira, ari na ko bongeramo ibindi; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste.

Muri uyu mwaka urangiye wa 2012 ni bwo mu karere ka Nyamasheke nyirizina, hanyuzemo umuhanda wa kaburimbo, kugeza ubu umaze gukorwa ku birometero bigera kuri 20, uhereye ahitwa ku Buhinga mu murenge wa Bushekeri ukagera ahitwa mu i Tyazo mu murenge wa Kanjongo.

Igice kimaze gukorwa cy’uyu muhanda ushamikira ku muhanda Kigali-Rusizi bigaragara ko ari umuhanda mwiza kandi ukaba umaze kuba nyabagendwa.

Mu mirenge itatu ya Bushekeri, Kagano na Kanjongo inyuramo uyu muhanda umaze gukorwa bigaragara ko imaze kwivana mu bwigunge kandi ikibazo cy’ubwikorezi muri aka karere k’icyaro kikaba kigenda gikemuka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yemeza ko uyu muhanda wa kaburimbo ndetse n’ibindi bikorwa remezo birimo umuriro w’amashanyarazi wageze ku baturage ari ibikorwa bifatika byishimirwa uyu mwaka urangiye usigiye aka karere.

Habyarimana Jean Baptiste, Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke.
Habyarimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke.

Ikindi cyishimirwa, umwaka wa 2012 usigiye akarere ka Nyamasheke ni ibitaro bya Bushenge bizajya bitanga serivise zo ku rwego rwo hejuru, ku buryo ndetse byemejwe ko bizaba ari ibitaro biri ku rwego rw’akarere (Regional Hospital).

Ibi bitaro bizatuma abatuye akarere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba ndetse n’ahandi muri rusange babona serivise z’ubuvuzi zo ku rwego rwo hejuru kandi zikwiriye.

Ubuyobozi bw’akarere kandi bwishimira ko mu mwaka urangiye aka karere kakoze ibishoboka mu kwimakaza imiyoborere myiza, kunoza serivise zihabwa abaturage barwanya ruswa n’akarengane ku buryo aka karere kegukanye umwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’imiyoborere myiza no kurwanya ruswa yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi.

Abayobozi b’aka karere batangaza ko bafatanyije n’abaturage bayobora bagiye gukomeza intambwe yo kwesa imihigo bahize, ariko by’umwihariko muri uyu mwaka utangiye wa 2013 bakaba bafite ingamba zo kongera ibikorwa bitanga akazi kenshi ku baturage.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mutegereze gato muraza kubona ibyabiriya bitaro ko bitaratangira gusenyuka bataranabitaha! kereka niba atari kwa rwiyemezamirimo ( Habyara J.B) niyiziye. Buriya Frw ari kubaka Rubavu yatekinitswe yakubaka ibindi bitaro nka biriya.

Cyunyu yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Abayobozi ba NyAMASHEKE BAKOMEREZE AHO TUBARINYUMA BAZIBUKE N’UMUDUGUDU WA KAGATAMU BAWUHE UMURIRO DORE INSINGA ZIJYA KU BITARO BYA BUSHENGE ZIBANYURA HEJURU KANDI NTAWO BAGIRA

Niyonsaba Thelesphore k.a djumapili yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

Uyu muhanda wa kaburimbo uzahuza Rusizi-Nyamasheke-Karongi-Rubavu nurangira uzaba ari igikorwa cy’inyamibwa gikwiye gushimirwa Nyakubahwa Paul Kagame. Abaturage b’Intara y’Iburengerazuba bazava mu bwigunge. Yewe koko imvugo niyo ngiro kuri Perezida wacu. Paul Kagame oyeeee.
Brigitte

yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka