Nyabihu: Ubuhinzi bw’ibinyomoro bwamufashije kwiga kaminuza

Kuradusenge Mediatrice yabashije kubona amafaranga amurihira amashuri ya kaminuza mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri abikesha ibinyomoro ahinga mu murenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu.

Uretse kuba ubuhinzi bw’ibinyomoro bwaramufashije kwiga amashuri ya kaminuza,ngo bunamufasha mu gukemura ibibazo bitandukanye mu rugo, nko gutanga ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi bibazo binyuranye byo mu ngo.
Kuri we asanga ubuhinzi bukozwe neza buzamura nyirabwo budasize n’aho atuye. Kuradusenge avuga ko yatangiye guhinga ibinyomoro mu mwaka wa 2010 none ubu afite ibiti 350.

Ubuhinzi bw'ibinyomoro buzamura nyirabwo iyo yabukoranye umwete kandi abukunze.
Ubuhinzi bw’ibinyomoro buzamura nyirabwo iyo yabukoranye umwete kandi abukunze.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa ku buhinzi bw’ibinyomoro na NAEB, uyu muhinzi avuga ko yungutse byinshi cyane ku buryo agiye kunonosora ubuhinzi akora, akabukorana ubushishozi ku buryo azarushaho kubona umusaruro mwinshi agatera imbere kurushaho.

Yongeraho ko ubu gukangurira abaturanyi be guhinga ibinyomoro agiye kubigira inshingano ze kuko yabonye agaciro kabyo kandi ashaka ko buri wese agera ku iterambere rirambye.

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere twatoranijwe guhingwamo ibinyomoro bitewe nuko gakonja, kaberanye n’iki gihingwa. Hanakozwe amapipiniyeri y’ingemwe nziza zizafasha abahinzi kubona umusaruro mwiza.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka