Ntibavuga rumwe n’abayobozi ku kwishyuza amafaranga ya mitiweli

Abaturage bo mu kagari ka Tare umurenge wa Mbazi wo mu karere ka Huye baranenga uburyo abayobozi bafatira amatungo yabo kugira ngo bakunde bishyure umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

Ubuyobozi bwo butangaza ko igikorwa cyo gufatira amatungo kiri ukwacyo ntaho gihuriye na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Mukanyandwi Eveline, umwe mu bari bafatiwe ihene, yadutangarije ko kuba bamutwariye ihene ari akarengane kuko asanzwe afite ubwisungane mu kwivuza. Yagize ati “ngeze imuhira abana barambwira ngo abantu baje barekura ihene. Hari umukobwa duturanye wababwiye ati izi hene mwizijyana afite mutuweri ariko baranga ihene barazijyana”.

Mukanyandwi yaje gusubizwa ihene ye nyuma yo kwerekana ko afite ubu bwisungane.

Bamwe mu bakoze iki gikorwa cyo gufatira ihene batangaje ko ari gahunda yaturutse ku mirenge. Umwe muri bo yasobanuye ko impamvu bafata amatungo ari uko hari abaturage bafite ubushobozi banga kwitangira amafaranga y’ubwisungane.

Ihene z'abaturage zari zafatiriwe kubera ko badatanga mitiweli.
Ihene z’abaturage zari zafatiriwe kubera ko badatanga mitiweli.

Ubuyobozi bw’akagari ka Tare bwo butangaza ko gahunda yo kugenzura abafite ubwisungane mu kwivuza iri ukwayo ikaba itandukanye na gahunda yo gufata ihene kuko ari amatungo y’ubudehe abayahawe bakaba bagomba kwitura bagenzi babo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Tare, Ntakirutimana Chadrack, avuga ko abaturage batagomba kwitiranya gahunda y’ubwisungane mu kwivuza na gahunda yo gufata ihene. Yagize ati “ Ntabwo ikibazo ari mutuweri ahubwo ni uko hari umunsi w’intwari twitegura, ziriya hene rero ni iz’ubudehe turi kugenda tuzana kugira ngo tuziture kuri uwo munsi”.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko gahunda y’ubwisungane igamije kumenya imibare y’abakeneye ubwisungane kugira ngo abayobozi nibahura ku murenge bazamenye uko imibare iteye.

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi mike umuyobozi w’intara y’Amajyepfo atangaje ko gutanga ubwisungane mu kwivuza ari ubushake ndetse nta gahato karimo. Ibi yabitangaje nyuma y’uko bivuzwe ko hari ahantu hamwe na hamwe abayobozi b’inzego z’ibanze bakira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mu isoko.

Akagari ka Tare gaherereye mu murenge wa Mbazi kakaba gatuwe n’abaturage 3.864. Kugeza ubu ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza bugeze ku kigero cya 67%, ariko abaturage baracyakomeza gukangurirwa gutanga umusanzu w’ubwisunngane mu kwivuza.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka