Ngoma: Hagiye kubakwa hoteli y’inyenyeri eshatu

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, aratangaza ko byanze bikunze bitarenze ukwezi kwa munani uyu mwaka ikibanza cyo kubakamo hoteli y’inyenyeri eshatu y’akarere ka Ngoma kiba gitangiye gusizwa.

Iyi hoteli igiye kubakwa mu gihe hari hashize imyaka itari mike uyu mushinga waratekerejwe n’akarere ka Ngoma ariko ishyirwa mu bikorwa ryawo rikaba ariryo ryatindaga.

Bitewe n’uburyo iyi hoteli ikenewe cyane imirimo yo kuyubaka igomba gutangizwa vuba hashoboka nta yandi mananiza; nk’uko bishimangirwa n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma.

Yabisobanuye atya “bitinde bitebuke hoteli igomba gutangira kubakwa guhera muri uku kwa munani kuko birababaje kubona abadusura barinda kujya gucumbika i Rwamagana babuze ahandi barara.”

Mu karere ka Ngoma nta hoteli n’imwe ihabarizwa mu gihe harimo universite ebyiri iyigenga ya INATEK ndetse n’iyubuforomo n’ababyaza iri ku bitaro bya Kibungo.

Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo kumurika igishushanyo mbonera cy’iyi hoteli tariki 17/07/2012 ,bavuze ko iyo hoteli izaba iri ku rwego rushimishije kandi ko ifite ibyangombwa byose bijyanye na hoteli z’icyerekezo u Rwanda ruganamo ndetse na mpuzamahanga.

Abayobozi mu karere ka Ngoma bategura igenamigambi ry'akarere.
Abayobozi mu karere ka Ngoma bategura igenamigambi ry’akarere.

Umujyanama muri njyanama y’akarere ka Ngoma yasabye ko imirimo yo kubaka iyi hoteli yazagirira akamaro Abanyarwanda ndetse no mu kugura ibikoresho bizashyirwamo aho kujya kubigura mu mahanga kandi natwe i Rwanda tubifite.

Hifujwe ko iyo hoteli yakubakwa mu myaka ibiri bityo bikaba byanorohera akarere mu gupanga ingengo y’imari izayigendaho.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hateganijwe miliyoni zigera kuri 480 zizakoreshwa mu mirimo yo kubaka iyi hoteli noneho umwaka utaha hakazateganwa andi azava ku ngengo y’imari y’aka karere; nk’uko byasobanuwe na Muzungu Gerard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma.

Isoko ryo gukora igishushanyo mbonera cy’iyi hoteli ryakozwe na campany yitwa “Precious company”. Iyi hotel nirangira izaba igizwe n’ibyumba bigera kuri 75 byo kuraramo, ibyumba by’inama, ibibuga by’umupira, parking nini y’imodoka, pisine n’ibindi.

Igihe iyi hoteli izaba itangiye gukoreshwa izahindura isura y’akarere ndetse n’iy’umujyi wa Ngoma muri rusange. Iyi hotel ngo ishobora kongerwa ku buryo yanagera ku rugero rwo ku nyenyeri enye; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma.

Nta mafaranga yatangajwe azakoreshwa mu kubaka iyi hoteli kubera ko isoko ryo kuyubaka ritaratangwa ngo haboneke uzayubaka ndetse n’amafaranga azaca akarere.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nk’uko bavuzwe haruguru akarere ka ngoma gafite kaminuza ebyiri, ariko nta hotel kagiraga ariko bigiye kuba byiza kuba hagiye kuboneka iyo hotel ariko ntibizabe nka ya stsde batwemereye bigahera mumishinga murakoze.

MUGIRENTE Patrck yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka