Ngoma: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakuye abatishoboye muri nyakatsi yo ku buriri

Mu rwego rwo kuremera abatishoboye bakuwe muri nyakatsi, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma batanze matera ngo bace na nyakatsi yo kuburiri.

Muri iki gikorwa cyabaye tariki 07/10/2012, abatishoboye uretse kuba barakuwe muri nyakatsi yo ku buriri baranorojwe ndetse bahabwa n’ibindi bikoresho byo mu rugo.

Matelas 18, inka 54, ihene 58, n’ingurube 4 nizo zatanzwe muri urwo rwego, hari n’abahawe ibitenge byo kwambara bigera kuri 6, hanatangwa inzugi 4.

Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Ngoma, Mupenzi George, yasobanuye ko icyo gikorwa ari gahunda imwe ikorwa mu murongo wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.

Ku rwego rw’akarere ka Ngoma ngo iyi gahunda yatangirijwe mu murenge wa Mugesera kuko ari ho abanyamuryango babaye indashyikirwa muri iyi gahunda yo kuremera bamwe muri bagenzi babo batishoboye kugirango nabo bazashobore kuba bafasha abandi.

Matera zahawe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Mugesera batishoboye.
Matera zahawe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Mugesera batishoboye.

Kositaziya Yirakamana wafashijwe muri icyo gikorwa yashimye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ko bamwubakiye inzu ubwo iyo yabagamo yari nto kandi igiye kumugwaho.

Yagize ati “Ndashimira abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuko bankuye habi none ubu nkaba mbona ubuzima bwarahindutse. Imana niyo yabihembera njyewe ntacyo naboba nabitura”.

Honorable Nshunguyinka Francois intumwa y’umuryango ku rwego rw’igihugu nawe yashimiye umurenge wa Mugesera uburyo uza ku isonga mu karere ka Ngoma mu bikorwa by’umuryango.

Yongeye kubashishikariza gukomeza kwihesha agaciro bashyigikira ikigega cy’iterambere “Agaciro Development Fund” ku bushake hakurikije n’uko umuntu yifite.

Igikorwa nk’iki cyo kuremera abatishoboye cyanabereye mu murenge wa Kazo ahatanzwe inka 25, ihene 5, ingurube 4, amakaye 340, nabyo byahawe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batishoboye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka