Mu mwaka wa 2015 gahunda ya VUP izaba imaze kugera mu gihugu hose

Leta ifite gahunda yo kugeza mu gihugu hose gahunda ya VUP, numa yo gusanga hari byinshi yagejeje ku batuye icyaro bakenney, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba.

Ubwo yagendereraga abatuye umurenge wa Karama ashaa kwihera ijisho aho ibikorwa bya VUP byagejeje ku baturage bo muri uyu murenge, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/10/2012, yavuze ko aho iyi gahunda yageze hose, abaturage bahinduye imibereho.

yanashimiye abo baturage ibyo bagezeho, cyane cyane ko bari mu murenge watoranyijwe kubera ufite ubukene bwinshi, kimwe n’umurenge wa Nyarubaka, kayumbu na Ngamba na Musambira yiyongereyemo uyu mwaka wa 2012/2013.

Izo mpinduka ziri mu zatumye Leta iteganya ko mu mwaka wa 2015, iyo gahunda yaba yarageze mu mirenge yose kugira ngo abaturage bazamukire rimwe, nk’uko Mukabaramba yabitangaje.

Bimwe mu bikorwa yasuye harimo amaterasi ndinganire yaciwe muri gahunda y’icyitegererezo 2020 Umurenge (VUP), mu murenge wa Karama, Akagari ka Bunyonga, umudugudu wa Ryagashaza. Ayo materasi yaciwe mu mirima y’abaturage, bahuza ubutaka bahingaho inanasi.

Ari abakoze akazi ko guca amaterasi n’abagakorewe, bose babibonyemo inyungu kuko ababonye akazi muri VUP babashije kwinjiza amafaranga, naho abakorewe amaterasi barabikorewe ku buntu kandi bakanahabwa imbuto yo gutera kuri ayo materasi.

Ibikorwa bya VUP ntibigarukira kugutanga akazi gusa, harimo na gahunda yo guha amafaranga y’ingoboka abatishoboye batabasha gukora no guha amafaranga y’inguzanyo ku baturage bakeneye gukora imishinga ibyara inyungu, bakazayishyura n’inyungu ya 2% nyuma y’umwaka.

Esther Nyiraruhanga, ukuriye ibikorwa bya VUP mu murenge wa Karama, atangaza ko kuva muri 2009 VUP, itangiye gukorera mu murenge wa bo, yafashije abaturage barenga 3500, harimo abasaga 280 babonye inkunga y’ingoboka.

Muri bo hari abakoze mu mirimo yo gukora imihanda no guca amaterasi, hari n’abahawe inguzanyo zo gukora imishinga, inguzanyo yatanzwe ikaba igera kuri miliyoni 83.

Emmanuel Ruzindana, wo mu mudugudu wa Ryagashaza, ahamya ko VUP yatumye abaturage babasha kwibonera ibyo bakeneye nko kwirihira Ubwisungane mu kwivuza, ibikoresho by’ishuri by’abana n’ibindi, babikesha imirimo babonye.

Ikindi kandi abaturage babonye akazi hafi yabo aho kujya gupagasa kure y’aho batuye.

Marie Josee Uwiringira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka