Mu Mujyi wa Kibuye hazubakwa gare ya miliyari 4 na miliyoni 545

Muri gahunda yo kwagura umujyi wa Kibuye, ubuyobozi bw’akarere ka Karongi burateganya kubaka gare igezweho izatwara amafaranga miliyari 4 na miliyoni 545. Iyo gare izubakwa ahitwa mu cyumbati, mu murenge wa Bwishyura.

Gare izaba ifite ubuso bwa metero kare 14.331, izaba igizwe n’ibice bine. Hari ahagenewe guparika imodoka zitwara abagenzi hazaba harimo ahagenewe bus nini zijya mu bihugu by’akarere, za kwasiteri z’ama agences ajya hirya no hino mu gihugu, za minibus ndetse n’ahagenewe ama taxi voitures.

Hari kandi igice cy’amazu y’ubucuruzi butandukanye, aho kwica akanyota n’isari, za salon de coiffure n’ibindi. Ikindi gice ni ikigenewe aho imodoka zinyura zinjira cyangwa zisohoka muri Gare. Ni gare izaba iri mu rwego mpuzamahanga, ku buryo bateganya ko niyuzura izajya ikora amasaha 24.

Iyo gare izaba iri mu rwego mpuzamahanga kubera ko umujyi wa Kibuye mu minsi mike uzaba ihuriro ry’abantu benshi baturutse imihanda yose harimo n’abazajya bajya cgwangwa bava i Cyangugu.

Icyo gihe bizasaba ko Karongi igomba kuba ifite gare yujuje ibyangombwa mpuzamahanga kuko Karongi izaba ibaye ihuriro kandi akarere kanafite gahunda yo kugira Kibuye umujyi w’ubukerarugendo; nk’uko bitangazwa na Ir. Hanyurwimana Jean Damascene, umuyobozi w’Ibiro by’Ubutaka muri Karongi.

Ir. Hanyurwimana J D, Umuyobozi w'Ibiro by'Ubutaka mu karere ka Karongi
Ir. Hanyurwimana J D, Umuyobozi w’Ibiro by’Ubutaka mu karere ka Karongi

Abaturage batuye aho iyo gare izubakwa batangiye kwishyurwa ibikorwa byabo ndetse bamwe bamaze kwimuka. Imiryango 32 yamaze kwishyurwa amafaranga miliyoni 181 yose hamwe kuri miliyoni 234 zigomba gutangwa; nk’uko Hanyurwimana abisobanura.

Nta gihe gitangwa iyo gare izaba yarangije kubakwa kuko ingengo y’imari itazahita ibonekera rimwe. Akarere kabaye gatangiye gukoresha amake gafite kugirango haboneke aho bazaba baparitse za twegerane ziparika ahahoze hari gereza ya Kibuye harimo gushyirwa ubusitani rusange.

Akarere karacyashakisha abaterankunga. Kugeza ubu hamaze kuboneka umwe gusa (Kivu Watt) ariko icyizere ngo kirahari nk’uko byemezwa na Ir. Hanyurwimana Jean Bosco, unashimangira ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka akarere kateganyije agomba gukoreshwa muri uriya mushinga wo kubaka gare mu bikorwa by’ibanze nko kwimura abantu, gusiza ikibanza n’ibindi.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Njye ndi umwe mu bakoze uyu mushinga kandi uzaba ari mwiza cyane. Nongereho ko uyu mushinga wakoze wa Company yitwa TECOS.

yanditse ku itariki ya: 25-04-2012  →  Musubize

njye nkora mu bintu bijyanye n’ibikorwa remezo mu gihugu kandi nanabikozemo mu karere kamwe ko mu gihugu, n’ubu ndabikora. igitekerezo ntanga ni uko iriya gare itari ngombwa ku kibuye nk’uko hagiye hagaragara ko hari ibikorwa bigenda bikorwa hirya no hino ahantu bidakenewe ugasanga nta musaruro bitanga.wakwibaza ngo kibuye hari imodoka zingahe ...muzajye muri gare yaho cg icyayisimbura mumbwire imodoka ziba zihari?! ingero ni nyinshi.ahubwo iriyagare iyaba yazanwaga mu mujyi wa kigali noneho kibuye igahabwa indi infrastructure yatuma abaturage bayo bazamura imibereyo yabo. urugero:guteza imbere ubworozi bw’amafi, cg ubuhinzi bw’igihingwa kihera kurusha ibindi. hakaba hanatezwa imbere transport yo mu mazi kurusha iyo ku butaka kuko byajya bifasha RUsizi na Nyamasheke kuva mu bwigunge bahura na RUbavu ku buryo bworoshye.

Kwitonda yanditse ku itariki ya: 25-04-2012  →  Musubize

eh Kibuyeizaba ibaye iyambere pe!umva ko bagira ngo iki!!!
Kigalitoday turabakunda mutugezaho amakuru arimo ubushakashatsi kurusha ayo tubona ahandi!Murakoze kandi mukomereze aho!Ariko akabazo k’amatsiko hari abanyamakuru mugira baba hanze y’igihugu?ibi mbibabajije kuko hari igihe usanga haza nk’amakuru aturutse hanze y’igihugu akandikwa uko aba yatanzwe na ba nyirayo (nk’umunyarwanda uba hanze ushaka kwimenyekanisha agatanga amakuru yivuga ariko muby’ukuri ibyo yatangaje bitari ukuri)!Ibi mbibabajije kuko hari igihe usanga bamwe babeshya ubwo rero nkatwe abanyarwanda tuba hanze iyo dusomye amakuru nkayo kuri uwo muntu tuzi kandi tuzineza ko ibyo yivuzeho ataribyo biratubabaza cyane. sinzi uko mwabikora kugirango mwirinde icyo kintu kimaze kugaragara kubitangazamakuru binyuranye aho mu Rwanda, murakoze!

wow! yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka