MINICOM irishimira ibyagezweho mu rwego rw’inganda n’ubukungu umwaka ushize

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, aratangaza ko Minisiteri ayoboye yishimira ibyagezweho mu Rwanda mu gice cy’inganda n’ubucuruzi, kuko inganda n’ibigo by’imari biciriritse ndetse n’ibyoherezwa hanze byiyongereye muri rusange.

Ubwo iyi Minisiteri yamurikiraga Abanyarwanda ibyagezweho mu mwaka ushize, kuri uyu wa kane tariki 03/01/2013, Minisitiri Kanimba yatangaje ko inshingano zose z’iyi Minisiteri zagiye zigerwaho, bitewe n’uko n’ingengo y’imari bakoreshaga yavuye kuri miliyari zitageze ku 10 ikagera kuri 18 zirenga.

Yavuze ko mu byo MINICOM yari ishinzwe harimo kongera umusaruro w’ibicuruzwa bijyanwa mu mahanga, gufasha ivuka ry’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse, guteza imbere amakoperative, kongera ubwiza n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa no gukora ibishoboka byose abashoramari bakiyongera.

Ukuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda, Minisitiri Kanimba abufatira kuba imibare igikorwa ku bukungu bw’u Rwanda mu mwaka ushize igaragaza ko habayeho izamuka rigeze kuri 7%. Ikindi ni uko ibigo by’imari bito n’ibiciriritse, 70% muri byo byamaze gukura bibarirwa mu bigo binini by’imari.

Minisitiri Kanimba yanashimye uburyo amabanki yongeye gahunda yayo yo kuguriza abafite ibigo by’imari bashaka kubizamura, aho 40% by’ibyo bigo bamaze guhabwa amafaranga y’inguzanyo mu mabanki.

Ikindi ni uko ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiganjemo ibindi bikorwa bitarimo ikawa n’icyayi, byageze kuri 22%. Amafaranga yaturutse muri serivisi zitangwa yavuye kuri miliyari imwe agera kuri miliyari imwe na miliyoni 150.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka