Kagame arashishikariza Abanyarwanda gushyira mu bikorwa ubumenyi bafite

Perezida Kagame yongeye gushishikariza Abanyarwanda kwitabira umurimo avuga ko kumenya gusa bidahagije ahubwo ko hakenewe gushyira mu bikorwa ubumenyi umuntu afite.

Mu ihuriro ry’amasengesho yo gushimira ibyo U Rwanda rwagezeho muri 2011yabaye tariki 15/01/2012, Perezida Kagame yavuze ko kumenya atari byo bicyenewe gusa ahubwo ko hacyenewe no gushyira mu bikorwa ibyo bazi.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Kumenya gusa ntabwo bihindura ubuzima ahubwo gushyira mu ngiro ibyo uzi nibyo by’ingenzi. Byinshi bivugwa mu Rwanda bikeneye gushyirwa mu bikorwa”.

Kagame asanga kuba ahanshi muri Afurika ubuyobozi budashyira mu bikorwa ibyo buba bwateguye aribyo bituma Afurika ikomeza futangwaho urugero rubi haba ruswa, imiyoborere mibi n’ibindi.

Kagame kandi yibaza impamvu abantu bari bicaye bategereje kuba abere babigizwe n’umucamanza w’umufaransa, mu gihe mu Rwanda hari abacamanza beza kandi bakora akazi kabo neza. Yagize ati “Hacyenewe uburyo bwo kwicyemurira ibibazo, aho gutegereza ko bamwe bafashwa n’abandi no gucungwa n’abandi”.

Kagame yemeza ko impamvu bamwe mu bayobozi bakoresha baguma ku butegetsi ariyo we azakoresha abuvaho kuko atagomba kwitwaza ko atabona uzamusimbura.

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gushima Imana bakoresha neza ibyo yabahaye kandi bakabikoresha neza mu gucyemura ibibazo bafite kuko iyo umuntu akoresha neza ibyo yahawe akabivanamo umusaruro binogera Imana.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka