Inzu y’ubucuruzi Nova ibaye igisubizo ku bacuruzi bo mu isoko rya Musanze

Inzu y’ubucuruzi Nova Market Complex yatashwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 24/09/2012 ibaye igisubizo kuri bamwe mu bacururiza mu isoko rya Musanze rigiye gusenywa kugira ngo ryubakwe bijyanye n’igiye.

Iyi nyubako ifite ibyumba by’ubucuruzi bigera kuri 26, byose byamaze gufatwa n’abacuruzi, benshi muri bo bakaba ari abari basanzwe bacururiza mu isoko rya Musanze, kugira ngo bazahite bimukiramo ubwo isoko rizaba zigiye kubakwa bundi bushya.

Nk’uko bivugwa na Dr Laurent Mbanda, umushumba wa Diyosezi ya Shyira itorero ry’Abangilikani, ngo uretse kuba iyi nzu ibaye imwe mu zitatse umujyi wa Musanze, izanagira uruhare mu gutanga akazi ku baturage ndetse inateze imbere akarere mu buryo butandukanye.

Yagize ati: “Ntitwari tuzi ko tuzaba igisubizo cy’isoko rya Musanze rigiye gusenywa kugira ngo hubakwe isoko rijyanye n’igiye. Benshi mu bakoreragamo nibo bahise bihutira gufata ibyumba muri iyi nyubako”.

Musenyeri Mbanda avuga kandi ko iyi nyubako izanafasha itorero kurushaho kugira ubwigenge mu by’ubukungu mu mirimo y’itorero ubwo bazaba barangije kwishyura banki.

Musenyeri Onesphore Rwaje (hagati) afungura ku mugaragaro Nova Market Complex.
Musenyeri Onesphore Rwaje (hagati) afungura ku mugaragaro Nova Market Complex.

Ati: “Ubwo iyi nyubako izaba imaze kwiriha, amafaranga izajya yinjiza azaterwa imirwi maze agire uruhare mu iterambere rya diyosezi, amwe azajya mu ivugabutumwa, andi ajye mu bikorwa byo gufasha abakene, mu kwishyurira abana diyosezi irihira n’ibindi”.

Umushumba w’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Onesphore Rwaje, yavuze ko muri gahunda nyamukuru y’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, harimo guhesha agaciro ikiremwa muntu. Akaba ari muri uru rwego iyi nyubako yubatswe ije gutera inkunga muri icyo gikorwa.

Agira ati: “muri gahunda y’itorero Angilikani mu Rwanda hari gahunda turimo tujyaho impaka, z’uburyo twabasha kwibeshaho mu by’umutungo faranga. Iki ni kimwe mu bikorwa bigaragaza iyo gahunda”.

Deogratias Kabagamba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ugukunda igihugu n’abagituye, kuko kigamije iterambere ry’Abanyarwanda.

Iyi nyubako Nova Market Complex, yuzuye itwaye amafaranga arenga miliyoni 200, ku nguzanyo yatanzwe na COGEBANK, ikaba yuzuye mu gihe kingana n’amezi 10.

Iyi diyosezi kandi igiye kubaka indi nyubako nk’iyi mu mezi icyenda iruhande rw’iyuzuye, izaba igizwe n’ibyumba 30 byose hamwe bibe ibyumba 56.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

twishimiye bishop: imirimo imana imukoresheje mu gihe gito amaze ayobora shyira diocese imana imurinde

rev.nzabanita noel yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Kuri EWSA urahazi sha ?
Ni hepfo yaho.

DG yanditse ku itariki ya: 6-10-2012  →  Musubize

Ndashima cyane ririya torero,ariko ndanenga cyane Itorero ry’ABADVENTISTE batugayisha cyane. Nibarebe ruriya rusengero rwa KIGOMBE,ese koko babona bikwiriye ko urusengero ruri mu ndanzi z’umugi rwamera kuriya. Oya rwose nibiheshe agaciro maze hariya bahubake urusengero ndangarugero. Turasaba kandi AKARERE KA MUSANZE gusukura aho bita muri TETE,ni hubakwe amazu ajyanye n’igihe naho ubu rwose haranuka,iyo uhageze ubona ari MU BIRERE(GOMA). NGAHO NI HAKORWE MAZE UBUNDI MUREBE MUSANZE ko idakurura benshi.

Jado yanditse ku itariki ya: 24-09-2012  →  Musubize

iyi nzu ihererye he mumugi wa musanze?

gato yanditse ku itariki ya: 24-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka