Ingengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012 yongereweho miliyari 77

Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, tariki 05/01/2012, yemeje ivugururwa ry’ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka 2011/2012 iva ku mafaranga miliyari 1176 na miliyoni 251, ibihumbi 388 n’amafaranga 145 igera ku mafaranga miliyari 1194 na miliyoni 160, ibihumbi 793 n’amafaranga 802.

Amafaranga yiyongereye ku ngengo y’imari ni miliyari mirongo irindwi na zirindwi na miliyoni magana atatu. Muri aya mafaranga yiyongereye ku ngengo y’imari, miliyari zisaga hafi icyenda n’igice zizakorehwa mu kongera imishahara y’abarimu no kwishyura ibirarane Leta ibafitiye ; miliyari zisaga enye n’igice azahembwa abarimu bashya bazaba bafite impamyabumenyi ya A0 ; miliyari hafi imwe n’igice azakorehwa mu kuzamura imishahara y’abarimu bafite impamyabumenyi ya A2 naho andi akoreshwe mu kwishyura ibirarane.

Miliyari zirenga 13 azafasha mu birebana n’umuyoboro wa « fibre optique », inkongoro k’umwana, mudasobwa ku mwana, kwishyura imyenda itandukanye ya EWSA hagamijwe kugabanya igiciro cy’ingufu z’amashanyarazi, kongera imigabane Leta ifite mu ruganda rwa CIMERWA, kongera ingufu z’amashanyarazi, naho miliyari 28 zizakoreshwa mu kwishyura imyenda y’imbere mu gihugu Leta yafashe muri za banki z’ubucuruzi.

Igitekerezo cyo kongera ingengo y’imari yemejwe muri Kamena 2011gitangira, miliyari 59,3 niyo yari ateganyijwe kwiyongera ku ngengo y’imari yari isanzwe, ariko nyuma haje kwiyongeraho miliyari 18 zatanzwe n’abaterankunga.

Amafaranga yose yiyongereye ku ngengo y’imari y’igihugu, amenshi yaturutse mu misoro n’amahoro, amafaranga aturuka imbere mu gihugu hagurishijwe impapuro z’agaciro, ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga, igurisha ry’imigabane ya BK na MTN ndetse n’inguzanyo n’impano.

Depite Mukayuhi Rwaka Constance, perezida wa komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, yasobanuye ko isesengura ryakozwe n’iyo komisiyo ryagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza kuko buzakomeza kwiyongeraho 8,8%. Ifaranga ry’u Rwanda na ryo ntabwo ryataye agaciro cyane ugereranyije n’ibihugu byo mu karere kuko mu Rwanda biri ku ijanisha rya 7,8% mu gihe hari aho ifaranga ryataye agaciro hejuru ya 10% mu bihugu duturanye.

Depite Mukayuhi yavuze ko ingamba zafashije mu kubungabuga ubukungu bw’igihugu ari ukugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, guteza imbere abikorera no kongera umusaruro w‘ibyoherezwa mu mahanga. Ibi ngo byatumye ikinyuranyo cy’amafaranga yinjiye mu gihugu n’ayasohotse hanze kitiyongera cyane.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimira amakuru meza mutugezaho natwe aho turi muri Chine tukabona makuri ahyuhye yabereye murwanda. ariko turabasaba ko mwavugurura amafoto yanyu kuko ntabwo agaragara neza harimo imyotsi myinshi. mukomereze aho kutugezaho amakuru

Brown yanditse ku itariki ya: 6-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka