Imfashanyo yagenerwaga ibihugu bikennye yagabanutse

Kubera ihungabana ry’ubukungu ryari rimaze igihe ryibasiye isi, inkunga ibihugu bikize byageneraga ibikennye yaragabanutse cyane mu mwaka ushize wa 2011. Ni ubwa mbere bibayeho mu myaka 15 ishize.

Icyegeranyo cy’umuryango mpuzamubano mu iterambere ry’ubukungu (OCDE) cyerekana ko inkunga yagenerwaga iterambere ry’abaturage mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere yagabanutseho 2,7% ugereranyije n’uko byari byifashe mu mwaka wa 2010.

OCDE ivuga ko uku kugabanuka gushobora gukomeza kwiyongera no mu myaka iri imbere. Ibihugu bikize byo bivuga ko byafunze umwuka kugira ngo bigabanye imyenda (amadeni) bigatuma inkunga igabanuka ku buryo bugaragara ku nshuro ya mbere kuva mu 1997.

Bijya gucika byahereye ku myenda itagira ingano y’ibihugu by’Ubugiriki na Espagne byagiyemo kandi na byo byari bisanzwe ari ibihugu by’ibiterankunga. Iki kigereranyo cyerekana ko ingunga igihugu cy’Ubugiriki cyageneraga ibihugu bikennye yagabanutse ku kigero cya -39,3% naho inkuga yaturukaga muri Espagne na yo ikaba imaze kugabanuka ku kigero cya -32,7%.

Ibindi bihugu bigaragaza ko bigenda bigabanya imfashanyo byageneraga ibihugu bikennye ni nk’Ubufaransa bwayigabanyijeho 5,6%, kuri ubu inkunga butanga ingana na 0,46% by’umutungo w’igihugu. Ibi bigaragaza ko intego ibihugu bikize byari byarihaye yo kuba byagabanyije ubukene muri 2015 izagorana kuyigeraho.

Inkunga igihugu cya Leta Zuinze Ubumwe z’Amerika kiza ku isonga mu gufasha ibihugu bikennye yagabanutseho 0,9% mu gihe iy’Ubwongereza buza ku mwanya wa gatatu mu gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere yagabanutseho 0,8%.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka