Huye: Miliyari eshatu n’igice ni zo zizarangiza igice gisigaye cy’umuhanda wo ku itaba

Igice cy’umuhanda wo ku Itaba mu mujyi wa Butare gikeneye miliyari 3.5 kugira ngo nacyo gitunganywe. Igice cy’ahagana ku muhanda munini wa kaburimbo wo mu mujyi wa Butare rwagati cyarangije gusaswamo amabuye ubu nta cyondo kikiharangwa.

Umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe ibikorwa remezo, Munyanziza Jean Marie, avuga ko kugeza ubu akarere gafite miliyari imwe yonyine gateganya kuzifashisha mu gutunganya uyu muhanda mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2012-2013.

Miliyari ebyiri n’igice zisigaye ntiziraboneka, ariko ntibizabuza akarere kuba gakoresheje ayo gafite mu gutunganya ahangana na kilometero eshatu.

Imwe mu mihanda itarakorwa
Imwe mu mihanda itarakorwa

Hagati aho ariko, abatuye ku itaba na bo basabwe kugira uruhare mu gutunganya iyi mihanda. Bari biyemeje kwegeranya amafaranga miliyoni icumi, ariko kugeza ubu hamaze gukusanywa izigera kuri eshanu. Abayobozi b’imidugudu bakomeje igikorwa cyo kwibutsa abo bayobora kuyatanga, dore ko babyiyemereye.

Iyi mihanda igomba gutunganywa ireshya na kilometero 12. Iyatunganyijwe mu cyiciro cy’ubushize yareshyaga na kilometero umunani, yo yarangiye itwaye amafaranga miliyari eshatu na miliyoni ijana.

Imihanda yamaze gukorwa ntikirangwamo icyondo
Imihanda yamaze gukorwa ntikirangwamo icyondo

Igice kigomba gukorwa ni cyo kirekire, ariko kizatwara ibikoresho bikeya ugereranyije n’icyarangiye kuko cyo kidatuwe cyane.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka