Huye: College Imena yafashije Abatuye umurenge wa Karama kubona amashyanyarazi

Moteri ifite ingufu College Imena ifite, yarifashije guha umuriro w’amashyanyarazi abatuye umurenge wa Karama, akarere ka Huye, iri shuri riherereyemo, gusa abaturage ntibanyuzwe n’igiciro cy’amafaranga basabwa kugira ngo bemererwe gucanirwa.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwafashe icyemezo cyo gucanira imiryango 15 iherereye muri uyu murenge, kubera ikibazo cyo kutagira amahanyarazi cyahabonekaga, n’ubwo abaturage bari barakomeje gusaba EWASA ko nabo yabibiuka.

Gusa ngo igiciro basabwa ku masaha atatu bacanirwa buri mugoroba, kuva Saa Kumi n’ebyiri kugeza Saa Tatu babona gihanitse. Bakifuza ko n’ubundi EWSA yakwihutisha gahunda yayo yo kuhazana umuriro w’amashanyarazi, nk’uko bamwe muri bo babitangaza.

Moteri ishobora gucanira ikigo cy'ishuri n'imiryango 15, ariko igiciro abaturage baibwa ntibakishimira.
Moteri ishobora gucanira ikigo cy’ishuri n’imiryango 15, ariko igiciro abaturage baibwa ntibakishimira.

Umwe muri aba baturage utifuje ko izina rye ritangazwa, yagize ati : “Nejejwejwe n’iki gikorwa ariko rwose amafaranga dutanga ugereranije n’igihe ducanirwa kitarenze amasaha atatu ni gito”.

Aba baturage basabwa kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu mu gihe cy’ukwezi, ashobora gufasha igihe moteri igize ikibazo cyangwa bifuza kugura mazutu ikoreshwa muri Moteri.

Jean Baptiste Mutabaruka, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, nawe yemeza ko amashanyarazi akenewe muri uyu murenge, akizeza abaturage ko hari gahunda iteganyijwe mu minsi ya vuba yo gutangira kuzana umuriro w’amashanyarazi.

Umurenge wa Karama, ni umwe mu mirenge igize akarere ka Huye yegereye igice cy’Akarere ka Nyaruguru, usanga imiterere yaho igoranye kuba hagezwa umuriro w’amashanyarazi kubera intera iri hati y’uyu murenge n’aho umuriro w’amashanyarazi wagarukiye.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

muraho? njyewe nkunda college IMENA kuko ari ishuri narerewemo ariko nta rindi shuli nabonye nagiriyemo ubuzima bwiza, ndetse n’ubumenyi bitewe na nature ihari ibitabo n’ibindi nkaba nashishikariza n’ababyeyi kuba bakohereza abana babo kujya kuhiga ndetse ngasaba ko nabaterankunga bakomeza kurizamura. urugero nka RENANI PARATINA nkuko isanze ibikora ikongera inkunga. murakoze

bosco yanditse ku itariki ya: 17-07-2014  →  Musubize

Ibigo byose nibitekereze kw’iterambere ry’abaturage maze murebe ngo uRwanda rurihuta mu majyambere.erega n’ubundi ishuri ryakagombye kuba urumuri n’agakiza bya rubanda.

imiryango y’abaturage ifite urumuri irishimira uburyo abana babo batagikorera etude kuri bougies, muzatemberere kuri PARUWASI MUBAZE PADIRI, CYANGWA MUZAHANYARUKIRE MW’IJORO MUREBE muzasanga hadatandukanye cyane n’indi mijyi iyo moteur icanye.Ese ubundi mushyize mugaciro mukareba igiciro cya Mazout kw’isoko , nacyo gihora gihinduka moteur ikaba isaba 10litres/jr murumva 100000frw abaturage batanga ku kwezi ishuri riramutse ridashyizeho byibura 200000frw byagenda bite? ubucuruzi burihese ? Leta nidufashe natwe nk’ishuri biratudindiza gucana amasaha atatu gusa.kudacana amasaha yose ntitubyanze ahubwo mwibaze mazout n’amavuta ya moteur twakoresha.nta n’umugiraneza wabyihanganira gutera iyo nkunga.

NSENGIYUMVA Athanase(umuyobozi wa College iMENA) yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

Mubyukuri kuba duha abaturage urumuri,si ubucuruzi ahubwo ni imwe mu nshingano z’ishuri kuba ryateza imbere aho riherereye naboye abatanze amakuru bavuze imiryango 15 sibyo ahubwo ni 20 wongeyeho Paruwasi ya karama ibiro by’umurenge ndetse n’amatara yo ku muhanda.hacanirwa kandi ababishaka nta gahato karimo.kuba bahabwa urumuri amasaha atatu,usibye ko uwatanze amakuru yibeshye 30min,bagomba kugendera kuri gahunda y’ishuri kuko niho abanyeshuri baryasma(21h30)ikindi kandi ayo mafaranga tubasaba atuma atuma bumva ko moteur ari iyabo bakayifata neza.na none abenshi bemera ko ibafitiye akamaro kuburyo yagabanije risks nyinshi bahuraga nazo,zitewe na bougies ndetse n’udutadowa.iyo moteur twayibonye ku nkunga ya Rotary club ku kayabo ka 11000000frw y’urwanda,ikaba yaraturutse mu Budade. abazi ibya Moteur ifite KVA 30 ikaba iri mu bwoko bwa PARKINSON.Ndashimira Rotary Club ku bikorwa byiza yagejeje mu Rwanda by’umwihariko muri College Imena( Ibitabo,Ibibuga volley na basket,inka,Mouveros) ndashimira kandi na Leta yacu, ubuyobozi bw’akarere ka Huye ndetse na EWASA,intambwe ishimishije imaze guterwa mu kutuzanira umuriro w’amashanyarazi.ubu amapoto arashinze twizeye ko mu gihe kitarambiranye tuzaba ducana igihe gihagije, kuko Mazout irahenda cyane, ndetse na entretien ya Moteur. naho ubundi ducana moteur kubera ko nta kundi twabigenza. ntawanga aheza ahubwo arahabura. MUGIRE IBIHE BYIZA

NSENGIYUMVA Athanase(umuyobozi wa College iMENA) yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

Iyi nkuru ntiyuzuye. Byari kurushaho kuba byiza iyo uyu munyamakuru avugana n’umuyobozi w’ikigo cya College Imena, akababwira aho iyi moteri yaturutse, ubushobozi ifite, agaciro kayo, n’amafranga ya mazutu bakoresha ku kwezi uko angana. Ndabivuga kuko ndi umu rotarien, kandi iyi moteri College Imena yayihawe na Rotary Club ya Butare muri uyu mwaka wa 2012. Numva bashakira mubazi (compteur) buri rugo, maze impaka zigashira. Ishuri ntirikwiye kuba ikigo cy’ubucuruzi.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka