Hatangijwe umuryango ugamije gufasha abiga za kaminuza kwihangira imirimo

Mu Rwanda hatangijwe ishyirahamwe, rigamije kwigisha no gukangurira urubyiruko rwo mu karere rwiga muri za kaminuza kwihangira imirimo no kwiteza imbere (Easter African Consortium of University Entrepreneurs).

Iri shyirahamwe ryatangirije kuri kaminuza yingenga ya Kigali (ULK), ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 19/06/2012, uzakora nk’umuyoboro uhuza urubyiruko rwo mu bihugu bigiza aka karere, ubinyujije mu mashyirahamwe y’abanyeshuri.

Aganira n’abanyamakuru ku kibazo cy’urubyiruko rukomeje kuvuga ko rutananiwe guhanga umurimo ahubwo ko rubura ubushobozi, Jean Paul Rushaku uzayobora uyu umuryango yatangaje ko bifuza gufasha abanyeshuri kuyobora ibitekerezo byabo.

Ati: “Icyo dushaka ku rubyiruko cyangwa abanyeshuri biga muri za kaminuza, ni ibitekerezo byatuma biteza imbere, bakihangira imirimo kuko amafaranga ntabwo aza mu mwanya wa mbere, bagahindura imyumvire, bagashaka icyabateza imbere”.

Umuryango EACUE uhabwa impano n'umuryango ukora nkawo wo mu Bwongereza.
Umuryango EACUE uhabwa impano n’umuryango ukora nkawo wo mu Bwongereza.

Yakomeje avuga ko bazanashyiraho ikigega kizajya gifasha abanyeshuri barangije amashuri mu kwiteza imbere.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga nayo yabemereye inkunga y’ibitekerezo n’indi yose bazakenera mu rwego rwo kurushaho gutera imbere, nk’uko Marie Imbabazi, Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri yabitangaje.

Kaminuza umumani nizo zikorana n’uyu muryango mu rwego rwo guha abanyeshuri bakiri bato amahirwe yo kwitabira inama zitandukanye, guhugurwa, gukora imishinga, kujya mu marushanwa no kujya mu mirimo ifasha abaturage mu kwiteza imbere mu ubukungu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka