Gisagara: SYCEP igeze ahashimishije kubera umushinga IREX/USAID Youth for Change

Urubyiruko rwibumbiye muri koperative SYCEP mu karere ka Gisagara umurenge wa Save ruratangaza ko rumaze kugera kuri byinshi rubifashijwemo n’umushinga IREX/USAID Youth for Change: Building Peace in Rwandan Communities.

Nyuma yo gutsinda amarushanwa mu kwandika imishinga iteza imbere imibereho y’urubyiruko mu cyaro, SYCEP (Save Youth Cooperative for Environmental Protection) yabonye inkunga yo gushyira mu bikorwa umushinga wo guhinga ikawa batangiye muri 2009.

Nyuma yo kubona iyi nkunga muri 2010, urubyiruko rwo muri iyi koperative rwabashije gutera ikawa ndetse runakurura amazi kugira ngo bajye babasha kuhira kawa mu gihe cy’izuba.

Babashije kuzana amazi hafi y'umurima yo kuhira kawa mu gihe cy'izuba
Babashije kuzana amazi hafi y’umurima yo kuhira kawa mu gihe cy’izuba

Urubyiruko rwibumbiye muri koperative SYCEP ruvuga ko rutahagarariye ku ikawa gusa ahubwo rutangiye kugenda rwubaka n’indi mishinga ibangikanye no guhinga igizwe no kuzana ikoranabuhanga muri Save “Cyber Café” iri gushakirwa ibikoresho no kuzashaka imashini azajya atonora izo kawa nizera.

Ubusanzwe, iyi koperative igamije kwita ku bidukikije no kwimakaza umuco w’amahoro, ntiherera gusa mu guhinga ikawa n’ibindi bigamije kuyizanira amafaranga ahubwo igerageza no gufasha abaturage b’uyu murenge wa Save kwimakaza amahoro binyuze mu biganiro n’inyigisho ibagenera.

Mu byo bigisha abaturage harimo kugabanya ubusinzi ku bagabo kuko akenshi aribwo bukurura amakimbirane mu ngo kandi bakanabafasha kumva ko ayo mafaranga yangirizwa mu kabari yakazigamwe agakora no mu bindi byinshi bikenerwa mu rugo.

Kuko mu murenge wa Save wakunze kugaragaramo ibiyobyabwenge, koperative SYCEP ifasha urubyiruko kumva ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse bakanigishwa gukunda umurimo n’akamaro ko kwibumbira mu makoperative nk’iyi.

Ibi byose bigenda bitanga ibisubizo byiza ku bahatuye ndetse no ku banyamuryango b’iyi koperative bw’umwihariko, kuko bavuga ko kuyibamo byahinduye byinshi ku buzima n’imyumvire yabo.

Ukuriye koperative SYCEP, Nzabarinda Erneste avuga ko bafite icyizere cyo kugera kure kuko kuva aho bahuriye na IREX muri gahunda yawo yitwa Youth For Change, ugamije kuzamura urubyiruko ukabatera inkunga, babashije gushyira mu bikorwa imishinga bari bafite ariko itarajya mu bikorwa.

Koperative SYCEP yabashije gushyira mu bikorwa umushinga wo guhinga kawa ibikesha inkunga yahawe n'umushinga IREX/USAID Youth for Change: Building Peace in Rwandan Communities
Koperative SYCEP yabashije gushyira mu bikorwa umushinga wo guhinga kawa ibikesha inkunga yahawe n’umushinga IREX/USAID Youth for Change: Building Peace in Rwandan Communities

Jean Luc Iraguha w’imyaka 20, umwe mu banyamuryango ba SYCEP yagize ati “Mbere ntaraza muri koperative SYCEP nari muntu uraho nta gitekerezo cy’ubuzima bw’ejo hazaza nifitemo, nkitekereza nk’abana kandi nkuze ngomba kumenya gukora ngashaka ubuzima, ariko ubu maze kumenya koko ko ubuzima atari imikino ko bushakwa mbikesheje inama nkura muri iyi koperative”.

Umushinga IREX/USAID Youth for Change: Building Peace in Rwandan Communities ugamije kuzamura urubyiruko rwishyize hamwe rukagaragaza umushinga ufatika n’ubushake bwo gukora; nk’uko bisobanurwa n’umukozi wa IREX, Bertine Gikundiro.

Aboneraho no gushima iyi koperative y’urubyiruko rwa Save ko kuera ubu bafite imbaraga kandi koko bakaba bashaka gukora. Arabashishikariza kongera ibikorwa maze bakazamuka bagatera imbere bigaragara. Koperative SYCEP ubu igizwe n’abanyamuryango 24 barimo abakobwa 16 n’abahungu bagera ku 8.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka