Gakenke: 70 % by’imisoro n’amahoro bizakoreshwa mu kwegereza abaturage amashanyarazi

Akarere ka Gakenke karateganya gukoresha 70% by’amahoro n’imisoro mu ngengo y’imari ya 2012/2013 mu kwegereza abaturage amashanyarazi, kugirango abaturage bakoresha amashanyarazi muri ako karere bave kuri 2% bagere hagati ya 5 na 6% by’abatuye ako karere.

Icyo gikorwa cyo kwegereza amashanyarazi abaturage izatwara miliyoni 300 muri miliyoni 400 akarere kazinjiza mu ngengo y’imari zivuye mu misoro n’amahoro mu mwaka 2012/2013.

Biteganyijwe ko ayo mafaranga azafasha kugeza umuriro w’amashanyarazi ku ngo 3000 zo mu mirenge ya Muhondo, Rushashi, Ruli, Coko, Minazi, Gshenyi, Karambo, Kamubuga na Nemba ; nk’uko bigaragazwa mu mihigo y’akarere y’umwaka wa 2012/2013.

Imihigo ya 2011/2012 isize ingo zisaga 600 zigejejwemo amashanyarazi mu gasentere ka Gakenke na Gisiza mu murenge wa Muyongwe.

Akarere gafite gahunda yo kwimura ibikoresho bitanga umuriro nk’amapano y’imirasire y’izuba mu mirenge yagezemo amashanyarazi bikimurirwa ku bigo by’amashuri bitarageraho umuriro ; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke, Kansiime James.

Umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deogratias ashimangira ko kutagira umuriro w’amashanayarazi uhagije mu karere ayobora bigira ingaruka ku iterambere ry’ako kuko amashanyarazi ari inkingi y’iterambere kandi aho yageze iterambere ririhuta.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dufite umuriro w’amashanyarazi uri ku kigero gito ugereranyije n’abaturage bagatuye. Mu karere ka Gakenke, abaturage 2% gusa nibo bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi umunyarwanda utuye muri Sweden nkaba nkunda gusoma kigalitoday.com, nkanasoma amakuru yandikwa ku karere ka Gakenke kuko bituma menya uko iwacu ku ivuko haraye n’ uko hiriwe.
Icyifuzo cyanjye ni uko inkuru zanditswe na Nshimiyimana Leonard zakurikirana bitewe n’ ubushya bwazo kuko bigorana kuvangura amakuru mashya n’ ashaje.
Murakoze.

Eric yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka