Ecole de Sciences De Gisenyi izahagararira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa yo kwihangira imirimo

Ishuri ryisumbuye rizwi ku izina rya “Ecole de Sciences de Gisenyi” ryo mu karere ka Rubavu niryo ryegukanye umwanya wo guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa yo kwihangira imirimo ku rubyiruko.

Mu marushanwa yabaye kuwa gatandatu tariki 22/09/2012, Ecole de Sciences de Gisenyi yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 80% itsinze Groupe Scolaire de Rambura Garçons yagize amanota 79% mu kiciro cya nyuma cy’ijonjora.

Ibindi bigo byagaragaye muri aya marushanwa ku ikubitiro mu Ntara y’Uburengerazuba ni Groupe Scolaire Notre Dame d’Afrique na Ecole de Lettres de Gatovu bikaba byarasezerewe mu kiciro cya mbere cy’ijonjora; nk’uko akanama nkemura-mpaka kari gahagarariwe na Teta Sandra, wahagarariye u Rwanda mumarushanwa nk’aya mu gihugu cy’Ubuhollandi yabitangaje.

Ecole de Sciences de Gisenyi izahagararira Intara y'Uburengerazuba.
Ecole de Sciences de Gisenyi izahagararira Intara y’Uburengerazuba.

Iri rushanwa rigamije gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo ntibategereze kuzasaba akazi.rikorwa mu biganiro mpaka bikorwa mu rurimi rw’icyongereza, bigenda bihuza ibigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza n’ibigo byisumbuye.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Ecole de Sciences de Gisenyi, ari nacyo kigo cyakiriye iri rushanwa mu Ntara y’Uburengerazuba, yishimiye iki gikorwa ndetse avuga ko agiye kongerera abanyeshuri be umwanya wo kugirana ibiganiro mpaka.

Ecole de Lettres de Gatovu yaviririyemo mu cyiciro cya mbere cy'amajonjora.
Ecole de Lettres de Gatovu yaviririyemo mu cyiciro cya mbere cy’amajonjora.

Iri rushanwa rigamije kurema mu rubyiruko umuco wo kwihangira umurimo, gushishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo kuruta kujya kubishaka ahandi no gutekereza vuba ugafata umwanzuro ufatika kandi udahubutse; nkuko Ishimwe K. Dieudonné, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yabitangaje.

Ecole de Sciences de Gisenyi ihagarariye Intara y’Uburengerazuba ije ikurikira Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes izahagararira Intara y’Amajyepfo na Sonrise High School izahagararira Intara y’Amajyaruguru.

Akanama nkemura-mpaka kari gahagarariwe na Teta Sandra, wahagarariye u Rwanda mumarushanwa nk'aya mu gihugu cy'Ubuhollandi.
Akanama nkemura-mpaka kari gahagarariwe na Teta Sandra, wahagarariye u Rwanda mumarushanwa nk’aya mu gihugu cy’Ubuhollandi.

Iri rushanwa, ryatangiye tariki 8 Nzeri 2012, rizakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana kuwa gatandatu tariki 30 Nzeri.

National Young Entrepreneur’s Debate Championship 2012, ni irushanwa ryateguwe n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up hamwe na SMILE Rwanda, ishyirahamwe rya ba nyampinga ba za kaminuza zose zo mu Rwanda ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I need to be one of you

NIYIBIKORA JUSTIN yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka