Carlos Slim yongeye kuza ku isonga ry’abaherwe ku isi

Carlos Slim, umugabo w’imyaka 72 wo muri Mexique, ku nshuro ya gatatu, yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bantu bakize ku isi. Afite umutungo ungana n’akayabo ka miliyari 69 z’amadorari y’Amerika.

Carlos Slim w’umucuruzi akurikiwe n’Umunyamerika, Bill Gates ufite sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga yitwa Microsoft. Afite umutungo ungana na miliyari 61 z’amadorari y’Amerika;nk’uko ikinyamakuru Forbes cyabitangaje.

Carlos na we azwi cyane mu ikoranabuhanga; afite sosiyete ya telefone ikomeye mu gihugu cya Mexique kandi ari muri komisiyo ahuriyemo na Perezida Kagame ishinzwe guteza imbere internet.

Ku mwanya wa gatatu haza umushoramari w’Umunyamerika witwa Warren Buffett ufite amafaranga angana na miliyari 44 z’amadorari. Ku mwanya wa kane haza Umufaransa Bernard Arnault ukuriye LVMH akaba afite miliyai 41 z’amadorari. Uyu niwe mukire wa mbere ku mugabane w’u Burayi.

Umugore muto ukize kurusha abandi yitwa Sara Blakely ufite umutungo ungana na miliyari imwe y’amadorali. Yashinze sosiyete yitwa Spanx ikora imyambaro y’imbere ituma abantu bananuka (slimming undergarments). Ku rutonde rw’abakire bose ku isi, uyu mugore w’imyaka 41 aza ku mwanya wa 1153.

Uwashinze urubuga rwa Facebook, Mark Zuckerberg w’imyaka 27 afite miliyari 27.5 z’amadorali akaba ariwe muntu ukiri muto ku isi ufite ubukire bwinshi yigejejeho ubwe.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeje kuza imbere mu bihugu bifite abaherwe benshi; zifite abaherwe 425 bafite hejuru ya miliyari y’amadorali. Muri Afurika, Maroc iza ku mwanya wa mbere n’abakire batatu bafite hejuru ya miliyari y’amadorali.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriweho nkunda amakuru mutugezaho nka nifuzagako mwatugezaho urutonde rwabantu 10 bakize murwanda

Mbonigaba Martin yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka