COOPRIKI-Cyunuzi yeza toni 4000 mu mwaka

Koperative y’abahinzi b’umuceri ikorera mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe ariko ifite igishanga bahingamo umuceri mu mirenge ya Kirehe na Ngoma (COOPRIKI-Cyunuzi) imaze kugera kuri byinshi ku buryo ishobora kweza toni 4000 ku mwaka.

Umuyobozi w’iyi koperative ushinzwe umutungo n’imari, Gerardine Mukarutesi, avuga ko iyi koperative ihinga umuceri wo mu bwoko bwa Yuny-Yuny bakunze kwita kigori hamwe n’undi wo mu bwoko bwa Watt 120.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umuntu uri muri koperative akorerwa ubuvugizi bafatanije n’abaterankunga batandukanye maze ba rwiyemezamirimo batandukanye bakaza gupiganirwa amasoko muri iyi koperative kuko ikorera mu mazone umunani.

Abanyamuryango b’iyi koperative usanga babayeho neza kuko hari gahunda zo kwivana mu bukene ziza ariko ugasanga barazigezeho kera. umunyamuryango wa COOPRIKI-Cyunuzi yishyurira abana ishuri bitamugoye kandi nta munyamuryango wabo wabaga muri nyakatsi kuko bari baramaze kwiyubakira inzu z’amabati.

Ubu abanyamuryango barimo kwiyubakira uruganda ruzajya rubatunganyiriza uyu muceri baba bejeje.

COOPRIKI-Cyunuzi ifite abanyamuryango bagera ku 4165; abujuje ibyangombwa by’ubuhinzi bagera ku 2856. Iyi koperative ifite hegitari 618 zitunganije zihingwamo umuceri.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka