Burera: Santere ya Butaro ni umujyi mu yindi n’ubwo iri mu cyaro

Santere ya Butaro iherereye mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera ni imwe mu masantere yo muri ako karere ari gutera imbere cyane. Ukurikije icyaro iherereyemo ifatwa nk’umujyi kubera ibikorwa bihakorerwa.

Santere ya Butaro iherereye mu karere ka Burera hafi y’igishanga cya Rugezi n’urusumo rumanukaho amazi arema ikiyaga cya Burera ndetse urwo rusumo rugatanga n’amashanyarazi ahantu hatandukanye mu Rwanda. Imihanda igera muri iyo santere yose ni iy’igitaka.

Santere ya Butaro igenda ikura buri munsi.
Santere ya Butaro igenda ikura buri munsi.

Iyo ugeze muri iyo santere ubona urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’amazu menshi y’ubucuruzi arimo utubari, amaresitora, amaduka n’andi mazu akoreramo amabanki nka Banque de Kigali (BK).

Ku misozi ikikije santere ya Butaro cyangwa santere ya Rusumo hagaragara amazu meza yubatse ndetse n’andi ari kubakwa kuburyo iyo santere igenda ikura uko bukeye n’uko bwije.

Bamwe mu bakorera ndetse n’abatuye muri iyo santere bavuga ko santere ya Butaro ari nk’umujyi kuko ibintu byinshi bahakenera babihabona. Bamwe mu bahatuye bamaze kugira amafaranga ndetse n’imyumvire iboneye kuburyo usanga bakeye ku mubiri ndetse no ku myambaro.

Muri santere ya Butaro hagenda hubakwa amazu atandukanye meza.
Muri santere ya Butaro hagenda hubakwa amazu atandukanye meza.

Abo baturage bavuga ko kuba santere ya Butaro itera imbere buri munsi ari ukubera ibitaro bya Butaro bihubatse. Ibyo bitaro by’intangarugero mu Rwanda bivura indwarwa nyinshi zirimo na kanseri.

Munyampirwa Maximilien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro avuga ko ibitaro bya Butaro biha akazi abaturage benshi babituriye. Biha akazi kandi n’abandi bantu biganjemo abaganga baturuka mu zindi ntara, mu mijyi itandukanye y’u Rwanda cyane cyane umujyi wa Kigali.

Abenshi bakora muri ibyo bitaro bakora baba mu mazu ari muri santere ya Butaro, abataha kure bagataha mu mpera z’icyumweru. Kubera ko baba bishoboye baba bakeneye kuba mu mazu meza nk’uko Munyampirwa.

Ishami rya BK riri muri santere ya Butaro riri mu bituma iyo santere igaragara nk' umujyi.
Ishami rya BK riri muri santere ya Butaro riri mu bituma iyo santere igaragara nk’ umujyi.

Ibyo bituma abaturage bo muri ako gace bakora ku buryo bagereza serivisi zitandukanye abo bantu: zirimo kubaka amacumbi menshi kandi meza, gushinga amaresitora ndetse n’utubari bibereye ababigana n’ibindi.

Uko santere ya Butaro igenda ikura n’ubuzima bwaho bugenda buhenda. Ngo kuba bihenda nta kindi ni ukubera iterambere rigaragara muri iyo santere. Ibyo binongerera agaciro n’undi muturage uzana imyaka ye akayicuruza muri iyo santere; nk’uko Munyampirwa abisobanura.

Munyampirwa akomeza avuga ko mu myaka iri imbere santere Butaro izaba umujyi ukomeye kuko umurenge wa Butaro, iherereyemo, uri mu gishushanyo mbonera cy’umujyi w’akarere ka Burera.

Ibitaro bya Butaro biri mu bituma santere ya Butaro ifatwa nk'umujyi.
Ibitaro bya Butaro biri mu bituma santere ya Butaro ifatwa nk’umujyi.

Icyo gishushanyo mbonera cyerekana buri gace kazubakwamo ibikorwa remezo bitandukanye ndetse n’uburyo abantu bazajya bubaka bikurikije gahunda y’uko umujyi wa Butaro uzajya waguka.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UMURENGE WACYU URATERIMAERE KUBERAYUKOH,AMAZEKUGERA ABASHORAMARI

NSABIMANA J CLOUD yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

Ni Fabien Mu Karere Ka Burera Hano Rwose Muri Butaro Turi Kukigero Cyiza Imana Natwe Yaratwibutse Ndabakunda Murakoze!

Nshimiyimana Fabien yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka