Amakoperative arasabwa kugaragaza ibikorwa bikurura abatarayitabira

Abadepite bagize komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi, ubwo bari mu gikorwa cyo kureba aho amakoperative ageze yiyubaka mu karere ka Muhanga, teriki 17/01/2012, basabye ko amakoperative akora ibishoboka byose akagira ibikorwa bifatika bituma abatarayitabira bakururwa nabyo.

Depite Gonzage Rwigema yagize ati “Abibumbiye mu makoperative mukore ibikorwa bidakorwa n’abatayarimo kugira ngo babone ko hari icyo mwabarushije, bityo bazajye bifuza kuyagana”.

Ibi babisabye nyuma yaho bigaragariye ko hari aho amakoperative yikubiwe n’abanyamuryango bamwe kandi bacye. Hari n’aho byagaragaye ko hari amakoperative asigaye agizwe n’umuntu umwe bikayateza igihombo bigatuma abaturage bayazinukwa.

Mu gikorwa cyo gusuzuma amakoperative akora neza kandi yujuje ibyangombwa muri ako karere, amakoperative agera ku 150 ku 460 yarasheshwe n’ayakoze neza arashimwa.

Koperative y’Iterambere ry’Abahinzi Borozi Mukera (IABM) ni imwe mu makoperative yashimwe kuko yafashije abanyamuryango kuzamuka.

Bamwe mu bagize iyi koperative bavuga ko mu gihe bari bakiri mu mpuzamashyirahamwe ntacyo bageragaho kigaragara kuko bahingaga ubutaka buto kandi bagahinga nta fumbire bakoresheje.

Nyuma yo kwibumbira muri koperative hari bamwe mu baturage babona nibura amafaranga ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda ku mwero umwe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka