“Amahugurwa si kampara kugira ngo urubyiruko rwiteze imbere”-Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’urubyiruko atangaza ko urubyiruko rudakwiye gutegereza amahugurwa kugira ngo rwihangire imirimo iruteza imbere kuko amahugurwa atari kampara kugira ngo ushaka kugira icyo ageraho akigereho.

Ubwo yaganirizaga urubyiruko rwasoje amahugurwa ku kwihangira umurimo tariki 29/04/2012, Minisitiri Jean Philibert Nsengimana yagize ati “Muzabaze abacuruzi bakomeye ko abenshi hari amahugurwa baciyemo cyangwa bigeze bahera ku gishoro kinini? Oya, icya mbere si amahugurwa ahubwo ni ukugira umutima wo gushaka kwiteza imbere ugakoresha ingufu zawe zose”.

Urwo rubyiruko rwaturutse mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga rwagaragarije Minisitiri ko bagira ikibazo cyo kuba abenshi batuye mu byaro bityo bigatuma batabona amahugurwa yo kwihangira imirimo kugira ngo narwo rubashe kwiteza imbere.

Igice kinini cy’akarere ka Muhanga kigizwe ahanini n’igice cy’icyaro. Minisitiri Nsengimana yababwiye ko amahugurwa atari ngombwa cyane kugira ngo utera imbere abigereho.

Urubyiruko rwahawe amahugurwa muri aka karere rugera ku 100, rukaba rugizwe n’urwize amashuri abanza gusa, ayisumbuye, abarangije kaninuza ndetse n’abakiyiga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka