Ahahoze Iposita ku Kimihurura hagiye kubakwa umuturirwa wagenewe imirimo inyuranye

Kuri uyu wa kane tariki 17/01/2013, Umujyi wa Kigali wagiranye amasezerano n’abashoramari babiri, Fusion Capital Ltd na Kigali Heights, y’ubufatanye mu kubaka inzu izakorerwamo ubucuruzi butandukanye, imyidagaduro n’ibiro ku bantu n’ibigo bafite imirimo muri Kigali.

Iyo nyubako ivugwa kuba yubahirije igishushanyombonera cy’umujyi, izajya hafi ya “rond point” igabanya Kimihurura na Kacyiru, ahahoze iposita y’u Rwanda. Ikaba ngo yaragenewe kunganira indi santre y’amahoteli irimo kubakwa hafi yaho, yiswe “Kigali Convention Complex Center”.

“Iyi nzu ni ingirakamaro cyane hariya hantu, kuko izaba ari ububiko bw’ibintu bitandukanye, abazarara muri ‘Kigali Complex’, bazajya batera intambwe nke bajyemo kugura byinshi bifuza, abifuza ibiro bazabihasanga, abifuza kwidagadura nabo ni uko, za banki zizagabamo amashami”, nk’uko Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yasobanuye.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ugamije kugira ibikorwaremezo bijyanye n’igishushanyo mbonera kizajya ahagaragara mu kwezi gutaha kwa kabiri, aho inyubako ziwurimo zigomba kuba zigaragaza isura nziza y’umujyi, ariko zikanagira imimaro itandukanye bitewe n’ibikorerwamo ndetse no gutanga imirimo ku bantu benshi.

Mayor Ndayisaba ati:” Ikibazo cy’umubyigano w’amamodoka mu mihanda kiraterwa n’uko umuntu asohoka mu biro ajya kuri banki, kuri restora, kuruhuka se,… kandi byose byagombye kuba bimwegereye kugirango imvune zigabanuke, kandi bimurinde kujyana imodoka mu muhanda buri kanya.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali (hagati) n'abayobozi ba Kigali Heights na Fusion Capital bagisinyana amasezerano yo kubaka umuturirwa ahahoze Iposita.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali (hagati) n’abayobozi ba Kigali Heights na Fusion Capital bagisinyana amasezerano yo kubaka umuturirwa ahahoze Iposita.

Inyubako izajya ku Kimihurura izubakwa hakoreshejwe amadolari y’amerika miriyoni 16, azatangwa n’ikigo cy’Abanyakenya gitanga inguzanyo ku bifuza gukora ubucuruzi bose, cyitwa Fusion Capital, gifatanyije na Sosiyete y’Abanyarwanda ishinzwe ubwubatsi bw’amazu yitwa Kigali Heights.

Umuyobozi wa Kigali Heights, Denis Karera, yavuze ko iyo nyubako izaba yubatse ku buso bungana na hegitari imwe, izagira igihande kimwe kigizwe n’amagorofa icyenda, ikindi kikagirwa n’amagorofa arindwi, bikaba biteganijwe ko izaba yarangije kubakwa mu mwaka wa 2016, ihereye mu mpera z’uyu mwaka wa 2013.

Umunyakenya uyoboye Fusion Capital, Luke Kinoti we yashimye ubufatanye bw’inzego za Reta n’iz’abikorera, kuko ngo kuba ibihugu byombi (Kenya n’u Rwanda) byifatanyije na sosiyete ye ndetse n’iy’u Rwanda, Kigali Heights, nta mushinga uzemeranywaho ngo ureke gushyirwa mu bikorwa.

Amasezerano yo kubaka umuturirwa ahahoze Iposita, akaba yitabiriwe n’uhagarariye igihugu cya Kenya mu Rwanda, Mme Makena Muchiri, wavuze ko icyo gikorwa ari ingaruka nziza z’uko u Rwanda rwinjiye mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byizako mu mugi wa Kigali hari kuzamuka amazu menshi kandi meza y’imiturirwa; akaba ari kimwe mubimenyetso by’iterambere, gusaha hari icyo nenga kdi hari inama ntanga.
Icyo nenga:
Gusesagura umutungo w’abanyarwanda
Iriya nzu iposita ikoreramo ku Kimihurura ninshya cyane kandi ntacyo yari itwaye umugi wa Kigali, ibyo ni kimwe no kuba harasenywe ibiro by’iposta mumugi rwagati, kuko inzu iriya nzu yari ikomeye cyane yagombaga kuvugururwa gusa.
Ibyo nanone ni kimwe no guhindura ikibumbiro cy’amazi cyari mumasanganiro y’umuhanda mumugi rwagati kuko nacyo cyari gikomeye kuburyo cyari kuvugururwa gusa.
Nikimwe na none no gusenya hoteli Dipolomati igasimbuzwa Serena, kuko nayo yari inzu ikomeye cyane ishobora kuvugururwa cyangwa gusamwa.
Ibi ndabivugirako ntihari hakwiye kubaho gusenya ibikorwa remezo n’ibindi bisa nabyo igihe bigaragara ko bikozwe muburyo no mubikoresho bimara igihe kirekire cyane. Kuberako byakagombye kwereka abavuka none n’abazavuka ejo ndetse n’abazasura u Rwanda ejo, ejobundi ndetse no mugihe kizaza uko U Rwanda rwari rumeze mugihe iki niki.
Inama:
Ibikorwa remezo byose byubatse kuburyo no mubikoresho navuze haruguru bikwiye gusigasirwa, bikavugurwa cg se bigasanwa hadahinduwe umwimerere wabyo haba mubyiza ndetse n’ingano byubakanywe.
Ibikorwa by’amajyambere bishya byose bikwiye kujya ahari umwanya uhagije kuburyo bitabangamira ibyari bisanzwe bihari. Bityo bigatuma umugi waguka, ndetse tukabasha kubaka nogusobanurira abavuka n’abadusura amateka yo
mubihe bitandukanye by’imigi yacu n’igihugu cyacu muri rusange.
N:B: Kubwo ibisobanuro natanze haruguru, aha ndibwongereho ko no gusenya amazu y’abantu kugiti cyabo (Kiyovu y’abakire, Kimihurura mu kiministiri) ndetse n’andi yubakishije ibikoresho bimara igihe kirekire ataribyo namba.

gakire yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka