Abaturage ba Uganda n’u Rwanda bafite umunezero kurusha mu bindi bihugu bya EAC

Mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Uganda n’u Rwanda biza imbere mu kugira abaturage banezerewe; nk’uko bitangazwa na raporo y’umuryango w’abibumbye yasohowe muri iki cyumweru.

Iyo raporo igaragaza ko Uganda izaku mwanya wa 128 naho u Rwanda rukaza ku mwanya wa 132 mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage babituye.

Mu bihugu bigize EAC, Uganda iza ku mwanya wa mbere hagakurikiraho u Rwanda. Kenya iza ku mwanya wa gatatu iri ku mwanya wa 139 ku isi, ikurikiwe na Tanzaniya iri ku mwanya wa 149 ku isi hagaheruka u Burundi buri ku mwanya wa 152 ku isi.

Ibihugu biza ku isonga mu byo umuntu yaturamo anezerewe kuri iyi si ni Danemark, Norvège, Finlande na Pays-Bas; nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2005 na 2011.

Muri rusange, bimwe mu byagendeweho mu guhitamo ibi bihugu harimo kureba uko ibyo bihugu bihagaze mu birebana n’ubukungu, imibereho myiza, ikigero cyo kurwanya ruswa, urugero ry’ubwisanzure bw’umuturage, imibanire y’abaturage muri rusange ndetse no mu nzego zitandukanye.

Ku muntu ku giti cye ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Columbia University’s Earth Institute bwagendeye ku buzima bwe bwite, umutekano we mu kazi, uburyo imiryango ibanye n’ibindi.

Muri Uganda, iyi raporo abantu ntibayibona ku buryo bumwe. Umuyobozi wungirije w’ihuriro riharanira demokarasi muri Uganda, Musumba Salaam, yagize ati “Abagande ntacyo bafite kigaragaza ko banezerewe uretse kuba bariho.”

Ku rundi ruhande, Ruth Atim, ukora akazi ko gukora amatelefone avuga ko we abona yishimiye kuba mu gihugu cya Uganda kuko abona iby’ingenzi umuntu akera kugira ngo abeho neza. Yagize ati “Imana yamapaye abana, narize, mfite akazi, iguhugu cyanjye gifite ubwigenge”.

Umunezero w’igihugu ugerwaho bitewe n’uko ubukungu bwifashe imbere mu gihugu ndetse n’imiyoborere y’igihugu; nk’uko bisobanurwa na Jeffery Sachs, umwe mu banditsi b’iyo raporo.

Yatanze urugero kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho avuga ko umusaruro w’imbere w’igihugu (GDP) wikubye gatatu kuva mu 1960 ariko umunezero ku baturage b’icyo gihugu ntiwigeze uhinduka.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka