Umutekano w’ifaranga ry’u Rwanda urizewe - Guverineri Soraya

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, aratangaza ko umutekano w’amafaranga imbere n’inyuma y’Igihugu cy’u Rwanda uhagaze neza, kubera ubwirinzi bwa BNR, n’imikoranire y’inzego ku mutekano w’amafaranga.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu avuga ko bagereranyije n’amakuru agaragarizwa Abanyarwanda buri gihembwe, BNR ihagaze neza mu micuringire y’agaciro k’ifaranga, aho basuzuma uko ifaranga rishobora kugwa ugereranyije n’ibihe byashize.

Avuga ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagendana n’uko andi mafaranga n’ubukungu bw’ibihugu ku isoko mpuzamahanga bihagaze, haba ku mutekano n’ingaruka zituruka mu mihindagurikire y’ikirere, ibyorezo n’ishoramari mpuzamahanga.

Atanga urugero aho u Rwanda narwo rwagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, Ibiza bya hato na hato byangije ibihingwa, intambara ya Ukraine n’Uburusiya, n’icyorezo cya Marburg na M-Pox byose bigira ingaruka ku ihungabana ry’ubukungu ariko ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje kwihagararaho n’ubwo bitavuze ko naryo rihahungabanira.

BNR ifite uburyo irinda ubujura bw’ikoranabuhanga n’uhutekamutwe

Mu kiganiro Beyond Headlines cya KigaliToday, Guverineri wa BNR yatangaje ko uko ikoranabuhanga mu micungire y’amafaranga rigenda ritera imbere, abashaka kwiba za Banki muri ubwo buryo nabo bagenda biyongera.

Usibye kwiba mu buryo bw’ikoranabuhanga, hari n’abatekamutwe badukana uburyo bwo kuriganya amafaranga haba mu mabanki cyangwa mu baturage, nabyo bikabangamira umutekano w’amafaranga mu Gihugu.

Hari ngo n’abafite amafaranga hanze bashobora gutekerwa imitwe bakibwa, ari nayo mpamvu BNR n’Abafatanyabikorwa bayo mu mutekano w’amafaranga badahuga kuri iyo ngingo.

Agira ati, "Uko Isi itera imbere mu ikoranabuhanga, ni nako abashaka kwiba baryifashishije biyongera n’amayeri mashya, ariko twashyizeho ingamba zituma dukumira ubwo bujura, haba mu mabanki akorera mu Rwanda no hanze n’uburyo amafaranga acungirwa umutekano, bigizwemo uruhare na BNR n’Ikigo gishinzwe iby’umutekano w’amafaranga mu ikoranabuhanga mu Rwanda bituma twitwararika ku mutekano w’amafaranga".

Guverineri wa BNR asaba kandi Abanyarwanda n’abandi batunze amafaranga kuba maso igihe cyose babonye abaza biyitirira ishoramari rikoresha amafaranga, kuko hari abitwaza ibyo bigo byabo bakiba ababagana, babizeza inyungu y’uruhererekane cyangwa kuzunguka mu gihe runaka.

Atanga urugero ku ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Cryptocurrency, ko n’ibisa naryo byakunze guhombya abantu atari uko ibyo bigo yenda bigamije kwiba koko, ahubwo byanagiye bikorana n’abantu batazi neza imikorere yabyo, ku buryo ababishoyemo bahombye kandi ntibasubizwe utwabo.

Agira ati, "Cryptocurrency irakora mu bindi bihugu ariko twe twabaye tuyikumiriye, kuko abantu benshi batazi imikorere yayo, igeze mu bigo bicunga amafaranga bitarayisobanukirwa byabyara ibihombo, ariko niza ikabanza igasobanura neza uko ikora abantu bakabyumva twareka igakorwa kuko noneho ababigiyemo baba babyumva ntawe uzabihomberamo".

Guverineri wa BNR kandi agaragaza ko ibitero by’ikoranabuhanga mu bigo bicunga amafaranga, uburiganya no guhuguza cyangwa kunyereza amafaranga bidakanganye cyane mu Rwanda, kuko bicungirwa hafi umunota ku wundi ku buryo nta Munyarwanda cyangwa umushoramari, ukwiye kwikandagira mu gushora mu Gihugu no gukorana n’ababa hanze yacyo mu gucuruzanya amafaranga.

Agaragaza ko mu rwego rwo kwagura imicungire y’amafaranga mu ishoramari, bagiye kuzamura ubushobozi bw’isoko ry’imari n’imigabane, kuko naryo rigira uruhare mu kwinjiza amafaranga ku isoko ryagutse, kandi mu buryo mpuzamahanga.

Reba ikiganiro kirambuye:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka