Abayobozi bangiza gahunda ziriho bagomba gukurikiranwa, mubikore vuba – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aravuga ko abayobozi bafata iyambere mugutuma gahunda ziba zashyizweho ngo ziteze imbere umuturage zigenda nabi, ibintu byatumye urugero rw’ubukene butagabanuka mu myaka 3 ishize bagomba gukurikiranwa kandi vuba.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukuboza 2018, ku munsi wanyuma w’inama y’igihugu y’umushyikirano, mu kiganiro kidasanzwe cyatumiwemo bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ngo basobanure ibijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga y’ingoboka yagenewe umuturage utishoboye azwi muri gahunda yiswe VUP.

Guhindura imikoreshereze y’amafaranga yagenewe guteza imbere abaturage batishoboye muri gahunda VUP, aho basabwaga uruhare rwa 2% bigashyirwa kuri 11%, birasa nk’aho aribyo biri ku isongo ry’ikigero cy’ubukene imibare igaragaza ko kitavuye aho kiri hagati ya 2016 na 2018.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye abayobozi bane bakuru b’igihugu bahura cyane n’iterambere ry’umuturage kwigira imbere bakongera bagasobanura ikibazo cy’imikoreshereze ya VUP cyitari cyavuzweho neza ku munsi wa mbere.

Itsinda riyobowe na Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard, Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase na Minisitiri w’igenamigambi Dr Gatete Claver ryemeye amakosa y’uburyo butandukanye ndetse rivuga ko agomba gukosorwa mu maguru mashya.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko ikibazo gikomeye cyabaye ari ikurikirana.

Aba bayobozi bemeye amakosa yakozwe ndetse baniyemeza kubikosora byihuse
Aba bayobozi bemeye amakosa yakozwe ndetse baniyemeza kubikosora byihuse

Yagize ati “N’ubwo amafaranga ya VUP yo gufasha abantu bafite intege nke ngo bazamuke yanyujijwe muri SACCO, inshingano zo kureba ko umuturage azamuka zisa n’izeguriwe SACCO nabyo kdi ari inshingano z’ubuyobozi. Ibyo tugiye gukora ni ugukora kuburyo VUP ikurikiranwe kdi itanga umusaruro”.

Yavuze kandi ko amafaranga ya VUP atari ari aya SACCO, kuko ifite umutahe wayo, ikagira n’uburyo ikora itanga inguzanyo n’inyungu zayo naho VUP ikaba uburyo leta iteganya kubantu bafite intege nke, ariko kugirango bagere kuri ayo mafaranga agaca muri SACCO, kugirango banagire umuco wo gutunga konti, ntibanafate amafaranga muntoki ako kanya.

SACCO rero yaje kubikora ukwayo, bigira ingaruka ku bukungu bw’umunyarwanda.

Yagize ati: VUP igitangira yari iri mu mirenge 120, ifite n’amafaranga make, nyamara abaturage ibihumbi 50 barayigannye... muri uyu mwaka n’ushize iri mu mirenge isaga 250, ariko abayigana bari munsi y’ibihumbi 30 kdi amafaranga asa naho yiyongereye”.

Yongeyeho ati “Ni kimwe mubyatumye n’ubukene bugabanuka mu myaka ya za 2006... no muri za 2011 na 2013 igipimo cy’ubukene cyaragabanutse cyane. Twabaye nk’abarangaye cyangwa byaraducitse ntibyakora neza”.

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa Rwangombwa, yibukije ko VUP yatangiye muri za 2008, abaturage bemejwe n’ubuyobozi bw’ibanze ku rwego rw’umurenge ko bakeneye ubufasha, icyo gihe hagatangwa nk’inyungu ya 2% akishyurwa mu gihe kitarenze umwaka.

Yavuze ko igihe cyageze icyo gikorwa kikava mu maboko y’inzego z’ibanze kikajya muri SACCO. Ati “Mukwiga uko SACCO yabikora, bashyizeho inyungu, bitera ikibazo urwunguko rugiye kuri 11%, baravugaga bati abarimo bishyura 14%, abasirikare muri css 13%, aba tubashyire kuri 11..Icyo ni icyemezo cyafashwe kurwego rw’inama y’abaminisitiri”.

Guverineri Rwangombwa yanavuze kandi ko SACCO ifite imikorere idahwitse muri rusange, ibintu bikwiye guhinduka.

Ati “Inguzanyo muri rusange zitishyurwa neza ziri 12.7%... amafaranga ya VUP atishyurwa neza ari kuri 35%... ibi byatumye SACCO itangira kugabanya ya myenda itanga ngo idakomeza guhomba”.

Perezida Kagame yabajije uburyo SACCO ihomba kandi amafaranga atari ayayo, maze bamwe mubagize guverinoma bemera ko ari ikosa.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bintu bigomba gukurikiranwa, ndetse hagafatwa ingamba zikomeye kuburyo bitazongera.

Yagize ati “Bagomba gukurikiranwa kdi tukanabimenya, bigomba kugira ingaruka byanze bikunze... abo bayobozi baba abambere kuba aribo bangiza gahunda ziiriho za leta, nibo tugomba guheraho... mubikore vuba na bwangu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka