Uruganda rw’amakaro ruri Nyagatare rushobora gukora metero kare 120000 z’amakaro ku mwaka

Ubuyobozi bw’uruganda East African Graniten Industries rukora amakoro ruri i Rutaraka mu Karere ka Nyagatare bwatangaje ko urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora amakaro afite ubuso bungana na metero kare ibihumbi ijana na makumyabiri (120,000 m²) ku mwaka.

Kuri uwo musaruro bateganya ku mwaka ntabwo babariramo ibisate by’amakora bifite hagati ya santimetero ebyiri n’eshatu bizajya bisaguka ku makaro bigakorwamo ameza yo mu biro ndetse bikanifashishwa mu kubaka ibikoni.

Amakaro bakora afite ingero za cm 60 kuri 60 ndetse n’andi ya cm 30 kuri 30; nk’uko ukuriye ibikorwa by’uru ruganda, Christian Mugisha, yabisobanuriye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uw’ibikorwa remezo ubwo barusuraga tariki 14/06/2012.

Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko ruteganya guha akazi abakozi babarirwa hagati ya 180 na 200. Kugeza ubu bakoresha abagera kuri 50. Uretse guha akazi abaturage baruturiye, ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko bunateganya kubagezaho amazi meza dore ko basanzwe bakoresha amazi y’ibishanga.

Ba minisitiri binjira mu ruganda East African Graniten Industries rukora amakaro mu karere ka Nyagatare.
Ba minisitiri binjira mu ruganda East African Graniten Industries rukora amakaro mu karere ka Nyagatare.

Nyuma yo kumurikira aba bayobozi aho ibikorwa by’uruganda bigeze, ubuyobozi bw’uruganda bwatangaje ko bifiza ko rwafungurwa ku mugaragaro bitarenze impera z’uku kwezi kwa Kamena 2012 kuko imirimo yose ndetse n’ibyangombwa bizaba bimaze kuzura ariko Ministiri James Musoni yatangaje ko uru ruganda ruzafungurwa ku mugaragaro mu kwezi gutaha.

Minisitiri James Musoni arasaba abaturage baturiye uru ruganda kumvikana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’ubuyobozi bw’uruganda ku buryo bakwimuka bakajya ahitaruye gato ahakorerwa imirimo y’uruganda kuko bishobora kubangamira ubuzima bwabo.

Yagize ati “uru ruganda rufite amamashini asakuza cyane kandi runasatura amabuye. Bagomba kwigizwa hirya gato kugira ngo bitazagira abo bikomeretsa”.

Uruganda Easter African Granites Industries rukora amakaro ruje rusanga izindi nganda ebyiri zikora amakaro yo mu bwoko bwa granites (ni ukuvuga akorwa mu mabuye y’urutare) ziri mu bihugu bya Tanzaniya na Kenya.

Ba minisitiri berekwa imikorere y'uruganda rw'amakaro.
Ba minisitiri berekwa imikorere y’uruganda rw’amakaro.

Minisitiri Musoni yasabye ko bareba neza ko ibi ntacyo byabangamira ku musaruro w’uru ruganda. Impuguke z’uru ruganda zijeje ko nta mpungenge biteye kuko mu bushakashatsi bakoze basanze uru rwo ruzaba rukora amakaro meza ugereranyije n’akorwa n’inganda zo muri biriya bihugu.

Izi mpuguke zikomeza zivuga ko amakaro y’uru ruganda rwo mu Rwanda azaba anahendutse kuko ibiyakorwamo byose biri mu Rwanda mu gihe ziriya za Tanzaniya na Kenya zikura ibikoresho n’amabuye mu mahanga.

Amakaro ya Tanzaniya na Kenya agura amadorali 130 kuri metero kare. Nyamara ngo n’ubwo bataragena ibiciro neza ayo mu Rwanda azaba agura amadorali ijana gusubira hasi; nk’uko ukuriye ibikorwa by’uru ruganda yabisobanuye.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Amahoro,amakaro y’Iwacu aracyahenze cyane,ugereranyije,ni ayahandi.nibyiza ko ibiciro byagabanyuka.

Alexis yanditse ku itariki ya: 1-06-2022  →  Musubize

Nanubu ntagiciro baratangaza?

Epimaque yanditse ku itariki ya: 20-01-2019  →  Musubize

Ni byiza cyane! Amabuye menshi ari hirya no hino mu Rwanda agiye kubyazwa umusaruro. Rushobora kuzakora m2 120,000 ku mwaka! Ubwo ni m2 10,000 ku kwezi. Ubuso bungana na hegitari imwe cg se tugereranyije, mu kwezi ruzajya rukora amakaro yo gusasa ahantu hangana n’ikibuga cy’umupira w’amaguru. Ni ibyo kwishimira! Ariko se urwo ruganda rwakoze Environmental Impact Assessment, rusanga urwo rusaku abantu bahatuye bazarukizwa n’iki?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka