Urubyiruko rurakangurirwa kwibumbira muri za koperative

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Isazakabumenyi, Rosemary Mbabazi, arasaba urubyiruko kwishyira hamwe muri za koperative kugira ngo rubone ubushobozi bwo gutangiriraho mu bikorwa byabo bibyara inyungu.

Bigoranye ko abanyeshuri ibihumbi 16 barangiza Kaminuza buri mwaka mu Rwanda ko babona akazi kandi batagize uruhare mu kugahanga akaba ari yo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cy’ingwate mu gufasha abashaka guhanga imirimo.

Abishyize hamwe babona ingwate ya 75% y’igishoro yishyurwa nyuma ariko nabo bakaba bifitiye 25% asigaye. Ikigega cy’ingwate (guarantee fund) cyashyizweho na Leta kibarizwa mu kindi kigega cyo guteza imbere abikorera (Business Development Fund).

Tariki 17/11/2012 hasojwe icyumweru cyahariwe kwihangira imirimo mu rubyiruko cyari kigamije kurushaho gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo. Iki cyumweru cyatanze umusaruro kuko habaye ubukangurambaga mu rubyiruko rusaga 600 rutandukanye rusabwa gutinyuka kwihangira imirimo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga yemeza ko imyumvire y’urubyiruko igenda ihinduka kandi kwihangira umurimo akaba ari igikorwa Leta y’u Rwanda ishyize imbere mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda no kugera byihuse ku cyerekezo 2020.

Ati “Ibikorwa nk’ibi ntibigomba kurangirana n’icyumweru kimwe ahubwo tuzabikomeza, ndetse mu kwezi gutaha hazabaho indi gahunda yiswe “Youth Convention” izahuza urubyiruko ruvuye mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kungurana ibitekerezo.”

Teta Isibo ufite umushinga witwa "inzuki Design" (hagati) ashyikirizwa igihembo.
Teta Isibo ufite umushinga witwa "inzuki Design" (hagati) ashyikirizwa igihembo.

Muri uyu muhango kandi Teta Isibo yatoranyijwe nka rwiyemezamirimo ukiri muto wahize abandi mu 2012, ahabwa igihembo cya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Isibo mu mushinga we “Inzuki Design” ukora imitako inyuranye ari iyambarwa n’itakwa mu nzu, yahatanaga na Eric Gatera ufite umushinga wo guhindura indimi na Maritial Batangana mu mushinga w’ikigo Sarura, ukoresha telefoni zigendanwa mu gushakisha amakuru ajyanye n’ubuhinzi.

Ayo marushanwa yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ku bufatanye na Educat na Banki y’Abaturage y’u Rwanda, ari na yo yatanze igihembo.

Emmanuel Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bene ibi bikorwa biterwa inkunga n’abashoramari dufatiye urugero rwa BPR usibyeko numvise ko na TIGO yabitangiye ifatanyije na REACH FOR CHANGE bikwiye gushimwa cyane ndetse n’abandi bashoramari cyane cyane ibigo by’imari bimaze kuba ubukombe mu ishoramari bigafatiraho urugero cyane ko abakiri bato badatejwe imbere ngo nabo babashe kugira umufuka utuma babasha kuba abaguzi b’ibyo ibyo bigo bikora kwaba ari nko kwibagirwa ejo hazaza h’ibyo bigo by’ishoramari.

Kayitare Fabien yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka