Urubyiruko rurakangurirwa gutinyuka kwaka inguzanyo mu mabanki

Ubwo yasuraga amwe mu makoperative y’urubyiruko mu karere ka Gatsibo, Minisitiri w’Urubyiruko, Nsengiyumva Philbert, yavuze ko urubyiruko rukwiye gutinyuka kwaka inguzanyo ama banki, rugashyira ingufu mu guhanga imishinga iruteza imbere.

Mu makoperative Minisitiri Nsengiyumva yasuye tariki 30/08/2012 harimo iyitwa INTAMBWE igizwe n’abantu 25 bahinga inanasi, ndetse barateganya kubaka uruganda ruzatwara akayabo ka miliyoni 63.

Yanasuye kandi koperative UBUMWE mu kwiteza imbere yorora ingurube, arongera asura na koperative ASYTRAMORWA y’abamotari bo mumurenge wa Kabarore.

Minisitiri asura koperative INTAMBWE ihinga inanasi.
Minisitiri asura koperative INTAMBWE ihinga inanasi.

Minisitiri w’urubyiruko yasobanuye ko urwo ruzinduko rwe rwaru gugamije kureba icyo urubyiruko rumaze kwigezaho muri gahunda yo kwihangira umurimo.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambrroise, yatangarije itangazamakuru ko uru ruzinduko barwakiranye ibyishimo byinshi. Ati “uku ni ugutera inkunga ikomeye urubyiruko rw’akarere ka Gatsibo kuko biruha ingufu zo gukorana umurava akazi kabo ka buri munsi ndetse n’abandi bakareberaho”.

Minisitiri asura koperative UBUMWE.
Minisitiri asura koperative UBUMWE.

Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, Plan International, nawo ngo wagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga uru rubyiruko rwo muri aka karere.

Umuyobozi ushinzwe ubukungu no guteza imbere urubyiruko muri Plan Internationl, Rukema Ezekiel, avuga ko batanze ibibwana by’ingurube 11, ubu ebyiri muri zo zikaba zihatse.

Mu gusoza uru ruzinduko, Minisitiri w’urubyiruko yavuze ko iyi gahunda itarangiriye aha ahubwo ko izakomereza no mu tundi turere twose tw’igihugu.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka