Umujyi wa Kigali wahagurukiye abadindiza ishoramari mu myubakire

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, araburira abatubahiriza amabwiriza yo gusaba no gutanga ibyangombwa byo kubaka mu mujyi wa Kigali mu gihe cya vuba, ko bagiye kujya bafatirwa ibihano, nyuma y’impinduka zo kwihutisha ishoramari ry’imyubakire.

Kubona ibyangombwa byo kubaka mu mujyi wa Kigali mu bihe bya shize cyari kimwe mu bikorwa abashoramari bashaka kubaka amazu manini, batishimiraga aho byashoboraga no kurenza iminsi 160.

Ibyo byacaga intege abifuza gushora imari mu nyubako mu Mujyi wa Kigali, kuko banavugaga ko kugira ngo ugirirwe vuba hazamo ruswa, kimwe mu bikorwa bidindiza ishoramari, nk’uko ibyegeranyo bya Banki y’Isi n’ibindi bigo byabigaragaje.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali atangaza ko ayo mateka yarangiranye n’ibihe byashize, kuko hagiyeho uburyo buzajya bufasha uwifuza kubaka kubona ibyangombwa mu minsi iri munsi ya 30.

Uwifuza kubaka azajya ashyikiriza ibyangombwa itsinda rishinzwe kurisuzuma (One Stop Center) mu minsi 10, niba ibyangombwa byuzuye ahite atangira kubaka, nihaburamo bimwe mu byangombwa nawe ahabwe indi minsi 10 yo gukosora; nk’uko Ndayisaba abitangaza.

Ati: “Akabadindiza ishoramari mu bijyanye n’imyubakire icyo navuga kashobotse ku mpande zombi. Haba ku ruhande rw’abasuzuma, ku ruhande rw’ubuyobozi, haba ku ruhande rw’abategura imishinga”.

Yabitangaje mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubucuruzi (MINICOM) na Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA), cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 25/03/3013, cyari kigamije gusobanura kuri iyo gahunda nshya.

Bimwe mu bihano biteganyirijwe abatinza gukosora imishinga yabo nkana, harimo gucibwa amafaranga ibihumbi 10 nyuma ya buri munsi birenze ku minsi ya genwe, byarenga nyirayo agashyirwa mu kato.

Iyo gahunda izakurikirwa no gushyiraho uburyo bukoresha ikoranabuhanga buzafasha abantu gukurikirana imishinga yabo batagombeye kugera ku biro bishinzwe isuzuma.

izi mpinduka zizafasha u Rwanda kuza imbere mu bihugu bishobora gutanga icyemezo mu gihe gito. Ubu igihugu kiri imbere mu gutanga icyemezo cyo gushora imari mu bwubatsi cyigitanga mu minsi 69, nk’uko raporo ya Banki y’Isi yabigaragaje.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka