U Rwanda rwongeye kwemezwa nk’igihugu cya gatatu gihagaze neza mu bukungu muri Afurika yose

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 05/09/2013 na World Economic Forum kiragaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu ku mugabane w’Afurika mu bihugu bifite ubukungu buhagaze neza nyuma y’ibirwa bya Maurice na Afurika y’Epfo.

Icyi cyegeranyo cyakozwe hagendewe ku byavuye mu buhamya bw’abayobozi b’ibigo bikomeye mu nganda, ubucuruzi n’ishoramari bisaga ibihumbi 15 mu bihugu 144 bitandukanye, ahagaragaye ko ibirwa bya Maurice ari aha mbere muri Afurika (ku mwanya wa 45 ku isi), Afurika y’Epfo ikaba iya kabiri muri Afurika (iya 53 ku isi) naho u Rwanda ruba urwa gatatu muri Afurika n’urwa 66 ku isi. Ibihugu bya mbere ni Ubusuwisi, Singapour, Finlande, Ubudage na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Aha perezida w'u Rwanda yatangaga ikiganiro muri World Economic Forum asobanura uko u Rwanda ruvugurura inzego z'ishoramari n'iterambere
Aha perezida w’u Rwanda yatangaga ikiganiro muri World Economic Forum asobanura uko u Rwanda ruvugurura inzego z’ishoramari n’iterambere

Abakoze ubushakashatsi ngo bagendeye ku bipimo by’uburyo ireme ry’inzego ryubahirizwa, ibikoraremezo, ubumenyi bw’abakozi, iterambere ry’ikoranabuhanga n’ubuzima muri rusange mu bihugu 144 byose.
U Rwanda kuza ku mwanya wa gatatu rubikesha ahanini ubushake bwa politiki buteza imbere imiyoborere myiza n’ishoramari.

Mu cyegeranyo cyakozwe na Banki y’Isi mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu mu korohereza ishoramari, aho ngo ubu mu masaha atandatu gusa umuntu aba arangije kwandikisha ubucuruzi bwe mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe kwihutisha Iterambere RDB, Rwanda Development Board.

Iyi mikorere kandi ngo iri gutanga umusaruro ushimishije kuko mu mezi atandatu ya 2013 RDB yabariye ko u Rwanda rwinjije amafaranga agera kuri miliyari imwe na miliyoni 254 yavuye ahanini mu bikorwa by’ishoramari n’imishinga mishya yanditswe mu Rwanda.

Claire Akamanzi ukuriye RDB, ikigo u Rwanda rwashyizeho ngo cyivugurure ishoramari hagamijwe iterambere.
Claire Akamanzi ukuriye RDB, ikigo u Rwanda rwashyizeho ngo cyivugurure ishoramari hagamijwe iterambere.

Icyi cyegeranyo kandi cyerekana ko mu bihugu bya Afurika biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara biri mu nzira nziza yo gutera imbere aho ubukungu buzamuka ku gipimo cya 5% muri rusange. Ahandi ku isi ariko ngo hari icyizere gike ko ubukungu bwabo buzazamuka mu gihe bikiri mu rusobe rw’intugunda n’ubushyamirane muri politiki.

Icyi cyegeranyo kandi kidoma urutoki ku kibazo cy’uko hari ikinyuranyo mu ngamba ibihugu bya Afurika bifata ngo bitere imbere nk’aho ku mugabane wa Afurika igihugu cya Maurice kiri ku mwanya wa 45 ku isi hose, Tchad ikaza ku mwanya wa 148.

Hari icyizere ariko ko ubukungu buzakomeza kuzamuka ibihugu nibikomeza guteza imbere ishoramari, abikorera no gutunganya ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’inganda bizwi nka law material cyangwa matières premières mu ndimi z’amahanga nk’uko icyo cyegeranyo kibivuga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka